Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje gahunda izagenderwaho mu gutangiza Icyumweru n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nshuro ya 31.
Umuhango wo Kwibuka ku rwego rw’Igihugu uzatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, tariki 7 Mata 2025, ni mu gihe tariki ya 6 Mata hateganyijwe urugendo rwa ‘Walk to Remember’, ruzatangirira ku Nteko Ishinga Amategeko rugasorezwa kuri BK Arena ahazabera ‘Umugoroba w’ikiriyo’.
Ku rwego rw’uturere, Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa urundi rwibutso rwagenwe n’Akarere, mu gihe mu Mirenge hazaba igikorwa cyo Kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE.
Ibikorwa bisanzwe birimo ubuvuzi, amahoteri n’ibigendanye n’ingendo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka, ndetse muri icyo cyumweru hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu, ku matariki yemejwe n’inzego zibishinzwe.
Buri Tariki ya 7 Mata u Rwanda n’Isi yose, twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagendewe ku ngingo igira iti “Twibuke Twiyubaka.”
Muri iki gihe Abanyarwanda bazazirikana amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urugendo rwo kubaka igihugu nyuma y’uko ihagaritswe n’Inkotanyi ndetse higishwa ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, n’uruhare rwa buri wese mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu bindi bizagarukwaho harimo n’Umwihariko w’Umuryango Mpuzamahanga mu gutandukira umurongo wiyemeje wo kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, birimo kurandura umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo yayo ikomeje kugaragara mu Karere k’Uburasirazuba.
