Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda riherereye i Nyakinama, batangiye urugendoshuri rw’Ubushakashatsi ku rwego rw’igihugu bise ‘National Study Tour 2’, aho biga politiki n’imiyoborere by’igihugu.
Ni urugendo batangiye tariki ya 31 Werurwe – 4 Mata 2025, rufite insanganyamatsiko igira iti ” Politiki y’Impinduramatwara mu Buhinzi mu Rwego rwo Kugera ku Mutekano wihuse no ku Iterambere rirambye.”
Ku munsi wo ku wa kabiri, aba Banyeshuri basuye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi basobanurirwa politiki y’ubuhinzi bw’u Rwanda, n’uburyo uru rwego ruhangana n’ibibazo ruhura nabyo.
Muri uru ruzinduko bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, abagaragariza ishusho rusange y’icyerekezo cy’igihugu mu guteza imbere ubuhinzi.
Muri uyu mwaka aba Banyeshuri bahisemo gukusanya amakuru yihariye kuri politiki y’ubuhinzi y’u Rwanda, n’uburyo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikoresha mu guhangana n’ibibazo uru rwego ruhura nabyo.
Bimwe mu bibazo ubuhinzi buhura nabyo harimo ibiza, ihindagurika ry’ibihe, ndetse n’ingaruka zo mu gihe kizaza nko kwiyongera kw’abaturage, aho ibi bibazo bikorerwa isuzuma ndetse hatekerezwa uburyo burambye bwo kubikemura.
Aba banyeshuri bagabanyijwe mu matsinda ane, buri tsinda rigenerwa gusura Intara y’Igihugu.
Itsinda ryasuye MINAGRI ryaboneyeho no gusura Laboratwari za RAB Rubirizi, zirimo iy’ibihingwa n’iy’ubuvuzi bw’amatungo, basuye kandi Uruganda rukora ibiribwa by’Ingagi ndetse n’Uruganda rukora amata rwa INYANGE.
NST ni kimwe mu byiciro by’ingenzi mu masomo ahabwa abiga muri iri shuri rikuru ry’ingabo riherereye i Nyakinama, hagamijwe gusobanurira ingabo z’u Rwanda ibibazo bisanzwe by’igihugu ku bijyanye na politiki n’imiyoborere.



