sangiza abandi

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza icyumweru cy’Icyumano n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Mata, witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Guverinoma, abashyitsi baturutse mu bihugu byo hanze n’abayobozi b’Imiryango yo Kwibuka.

Muri uru rwibutso hashyinguye imibiri yabarenga ibihumbi 250, bishwe mu gihe cy’amezi ane mu 1994, bo mu turere dutatu Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wafunguwe n’Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bashyira indabo ku mva, ndetse bunamira imibiri y’inzirikarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi kandi wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ko ibihugu bizajya bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hagamijwe kwigiraho isomo ryo kugirango ibyabaye bitazongera kuba.

Custom comment form