Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Mukingo, muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Mata 2025, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yunamiye ndetse ashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga 280 bashyinguye mu Rwibutso rwa Busogo.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi bayobozi batandukanye barimo abayobozi ba Karere, IBUKA n’abarokotse Jenoside bo muri Busogo n’ibice bituranye na yo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yijeje abaturage ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda, ndetse abasaba kunga ubumwe bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobya ryayo, barinda n’umutekano wabo.
Minisitiri Dr Bizimana yagejeje ku baturage bari bateraniye muri Stade ya Busogo ikiganiro kigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’isomo ku Banyarwanda n’amahanga by’umwihariko mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Yeretse abaturage ba Busogo ko ku munsi nk’uyu mu 1994, ari bwo ibikorwa byo kwica Abatutsi byari bitangiye muri ako gace n’ahandi hantu 15, ndetse abagaragariza ko Jenoside yakorewe Abatutsi wari umugambi wateguwe ndetse bamwe mu bayiteguye bari barayise ‘Uruyengeyenge’.
Abarokotse Jenoside bo muri Busogo bo bavuga ko bo bari baramenye mbere ko Jenoside iri gutegurwa, kubera ko ibikorwa byo kwica Abatutsi byari byaratangiye mbere mu 1990, aho bamwe bicwaga bashinjwa ko bari ‘ibyitso by’Inkotanyi’, abandi bagafungwa bagakorerwa n’ibindi bikorwa by’ihohoterwa.

