Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byerekeye Afurika, baganira ku kwagura umubano iki gihugu gihuriyeho n’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije ku rubuga rwa X byatangajeko ko Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Massad Boulos, watumwe na Perezida Trump kwiga ku bibazo by’umutekano muke uri mu Karere k’Uburasirazuba.
Ubutumwa buvuga ko Perezida Kagame na Massad Boulos baganiriye ku mikoranire irambye yageza ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’imishinga yo kwagura ishoramari rya Amerika mu Rwanda no mu Karere.
Massad Boulos yageze mu Rwanda nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi ndetse no muri Kenya aho yaganiriye na Perezida w’iki gihugu akaba n’Umuyobozi wa EAC, William Ruto.
Mu kiganiro cyahuje Massad Boulos n’itangazamakuru cyabereye kuri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, yagaragaje ko mu ruzinduko yagiriye mu bice bitandukanye, yasanze impande zose zifite umuhate wo kugarura amahoro.
Yagaragaje ko Amerika ifite imishinga myinshi yateye inkunga mu Rwanda igendanye n’icyerekezo cyarwo cyo kuzamura ubukungu no kwiteza imbere, bityo hakenewe gushakwa igisubizo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo iyo ntego igerweho.
Yongeyeho ko Perezida wa Amerika, Donald Trump ashyigikiye ko haboneka amahoro mu Karere, ndetse ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yasanze na we abyumva ko bikwiye kugenda muri iyo nzira y’amahoro.
Yahamije ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwari rugamije gufasha impande zose gushaka amahoro arambye.
