Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basubizwa mu buzima busanzwe.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, ubwo yasuraga Ikigo cya Mutobo, gitangirwamo amasomo mboneragihugu ku bahoze mu mitwe yitwaje intwaro.
Massad Boulos n’itsinda ayoboye basuye Ikigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, aho bakiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye barimo n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare, Nyirahabineza Valérie.
Yasobanuriwe urugendo u Rwanda runyuzamo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC barimo n’abarwanyi bo mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR mbere y’uko basubira mu buzima busanzwe.
Massad yaganiriye na bamwe mu bagize icyiciro cya 74 cy’abahoze muri FDLR bari gutegurirwa gusubira mu muryango Nyarwanda, bamusangiza ubuhamya bwabo.
Yatangaje ko yanyuzwe n’umuhate w’u Rwanda mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare, Nyirahabineza Valérie, yabwiye Massad ko u Rwanda rwiyemeje guha ikaze buri wese witandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro.
Yagaragaje uko ubuyobozi bwiza bwa Guverinoma y’u Rwanda butanga urugero rwiza mu Karere ndetse amahoro n’ituze bishobora kugerwaho mu gihe rwafatirwaho urugero.
Massad n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu rugendo rugamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Karere.
Ku wa Kabiri, Massad Boulos yahuye na Perezida Kagame, baganira ku mikoranire yo kugera ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari na gahunda zo kongera ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z’ingenzi ku bukungu mu Rwanda n’Akarere muri rusange.
Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, kuri uyu wa Gatatu yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zihashyinguye, anasobanurirwa amateka y’umugambi w’icurwa ryayo n’urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.
Ikigo cya Mutobo kinyuzwamo by’igihe gito abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abo mu miryango yabo kuva mu 2001. Gitangirwamo amasomo ajyanye n’uburere mboneragihugu n’imyuga itandukanye ifasha abagitorezwamo kwiteza imbere.

