Urubyiruko rusaga 8000 rwaturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, rwahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cya ‘Our Past Initiative’, aho rwibutswa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko rwagira uruhare mu guhangana n’abashaka kuyapfobya.
Uru rubyiruko rwahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025.
Our Past Initiative ni gahunda yashyizweho mu gufasha kwigisha no kwibutswa urubyiruko amateka yaranze u Rwanda, n’umwanya wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yihanganishije abarokotse Jenoside, yahitanye Abatutsi b’inzirakarengane barenga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Yagize ati “Nta magambo twabona yasobanura intimba, abahekuye u Rwanda baruteye.”
Yagaragaje ko urubyiruko rufite umukoro wo guhangana n’ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko binyuze mu biganiro na gahunda zitegurwa mu kugera kuri bose.
Yakomeje ati “Muri iyi minsi dufite ikibazo gikomeye aho twatangiye kubona ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko rw’abashumba, abakozi bo mu rugo.
Ubona ko umwanzi ashobora kuba yarabonye ko twebwe abashoboye kugera mu ishuri, abashoboye gusobanukirwa, hakaba hakiri ikibazo ku rubyiruko rudashobora kubona aya mahirwe.
Reka dufatanye na Our Past n’indi miryango y’urubyiruko dushakishe ukuntu tugera kuri ruriya rubyiruko na bo tubigishe. Nta na kimwe ingengabitekerezo ya Jenoside, ubugome, kwangana no kumvira umwanzi wacu byageza ku Munyarwanda uwo ari we wese.’’
Col. Désiré Migambi yasobanuriye urubyiruko amateka ya RPF Inkotanyi yo kubohora Igihugu, ndetse ashimangira ko umutekano wacyo ugirwamo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda.
Ati “Ntabwo wavuga amateka y’u Rwanda, ntabwo wavuga umutekano w’u Rwanda, ntabwo wavuga ubumwe bwarwo utavuze Ingabo z’u Rwanda.”
Yaboneyeho no guhumuriza abarokotse Jenoside, n’Abanyarwanda muri rusange, abizeza ko amateka ashaririye u Rwand rwanyuzemo atazisubiramo, kuko Inkotanyi ziri maso kandi zifashe runini.
Abitabiriye igikorwa cyo #Kwibuka31 cyateguwe n’Umuryango Our Past bunamiye ndetse baha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bahawe ubutumwa butandukanye bunyuze mu bihangano birimo indirimbo ‘The Chosen Land’ bisobanura ‘Ubutaka bwatoranyijwe’ y’Umuraperi Kenny K Shot, igaruka ku mubabaro u Rwanda rwanyuzemo ariko rukabasha kuwurenga rukaba ruri mu nzira y’iterambere.
Hanakinwe umukino ugaruka ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ariko rugahitamo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, wiswe ‘A choice of Rwanda to be’, wateguwe n’abanyeshuri bo muri Gashora Girls Academy.
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwanasangijwe ubuhamya na Marie Rose Hodali warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gatenga, mu Karere Ka Kicukiro.
Yagarutse ku rugendo rwe rwo guhunga mu 1994, ari kumwe n’abavandimwe n’umubyeyi we, bahungira kuri Eto Kicukiro, gusa nyuma baza gufatwa n’Ingabo za MINUAR, zimurasana n’abavandimwe na Mama we, bo barapfa, ku bw’amahirwe ararokoka.









