sangiza abandi

Iya 11 Mata 1994: Umunsi Abasirikare b’Ababiligi batereranye Abatutsi bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro

sangiza abandi

Tariki ya 11 Mata 1994, ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bugizwemo uruhare na Leta y’Abicanyi n’Interahamwe, bwakomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Kuri iyi tariki, Ingabo z’Ababiligi zari mu Butumwa bw’Amahoro zitwaga ‘MINUAR’ ziyobowe na Colonel Luc Marshall, zataye umubare munini w’Abatutsi mu Kigo cy’Ishuri ry’Imyuga cya ETO Kicukiro, maze bafatwa n’Abicanyi bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.

Abatutsi benshi bari barahungiye muri iki kigo cyari icy’abapadiri b’Abasalizayani kuva ku itariki 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994, kubera ko hari Ingabo z’Ababiligi kandi zifite intwaro batekerezaga ko ariho bashobora gukirira.

Nyuma y’uko MINUAR ibataye, Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND, (ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko) no kuri Stade Amahoro i Remera, maze bagenda babica kuva Sonatubes kugera i Nyanza ya Kicukiro, babishe babateye amagerenade, ubundi Interahamwe zijya mu mirambo gutema abatashizemo umwuka.

Ubwicanyi kandi bwakomeje gukorwa muri muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi, aha Abatutsi benshi bari barahahungiye guhera tariki ya 7 Mata 1994 babwirwa ko ariho bagiye kurindirwa, maze bamaze kugwira, tariki ya 11 Mata 1994 barahicirwa guhera 10h00 kugera 16h00.

Interahamwe ziciye Abatutsi kuri Paruwasi ya Kiziguro zari zoherejwe na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste afatanyije na Rwabukombe Onesphore wari Burugumesitiri wa Muvumba. Abo bicanyi bari bahagarikiwe n’abasirikare baturutse i Gabiro bazanye na Major Nkundiye Léonard wahoze ari umukuru w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Kuri ubu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo Abatutsi 14.835.

Mu handi hiciwe Abatutsi tariki ya 11 Mata 1994, ni ku rusengero rwa ADEPR Shagasha mu Karere ka Rusizi, aha hari hahungiye abagore n’abana bagera kuri 60, kubera ko abagabo bahageraga bo baricwaga. Interahamwe zatangiye kuza kurobanura abana b’abahungu na bo bakicwa, ndetse hiciwe Abatutsi b’abagabo benshi bavanywe muri muri Segiteri ya Shagasha, Munyove na Rwahi.

Kuri iyi tariki kandi mu Kagari ka Save, hiciwe Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu rugo rwa Mukandagara Odette. Muri Segiteri Nyamuhunga, Serire Kimpundu na ho hiciwe Abatutsi basaga 1000 bishwe n’Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na Rujigo François n’abapolisi ba Komini.

Kuri Paruwasi Hanika muri Cyangugu na ho hiciwe Abatutsi barenga 15.000 bari baturutse muri Komini Gatare, bicirwa mu nzu za Paruwasi zirimo iz’abapadiri, Centre de Santé, no muri Centre Nutritionelle. Interahamwe zabishe zari zihagarariwe n’umusirikare Alphonse bahimbaga Rasta mwene Pasteur.

Tariki ya 11 Mata 1994, i Midiho mu Mu Murenge wa Mukarange na ho hishwe Abatutsi basaga 200 bari barahungiye muri EAR Nyagatovu, Interahamwe zabishe zari zihagarariwe na Kanyengoga Thomas, gusa kugeza ubu imibiri yabo ntiraboneka.

Custom comment form

Amakuru Aheruka