Tariki ya 12 Mata 1994, Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwakomeje gufata intera, bigera naho Abahutu basabwa gufasha Interahamwe n’igisirikare cya Habyarimana gutsemba Abatutsi.
Karamira Froduald wari muri MDR-Power, yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, asaba Abahutu kudasubiranamo ubwabo, ko bagomba gufatanya n’ingabo mu kurangiza “akazi” ko gutsemba Abatutsi.
Ibi kandi byahise bisohorwa mu itangazo rya Radio Rwanda, ryavugaga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi, bagomba gukora amarondo no kurwanya umwanzi wabo.
Kuri iyi tariki Umubiligi Jenerali Romeo Dallaire yamenyeshejwe ko Abatutsi bakomeje kwicwa muri Gisenyi na Kibungo, ndetse nawe yemeza ko imibiri y’Abatutsi bishwe muri Kigali yapakijwe ibimashini bikora umuhanda, iri kujugunywa mu bisimu byacukuwe naza Kateripurare.
Ibi bikorwa byagirwagamo uruhare na Minisiteri y’Imirimo ya Leta bitaga “Ponts et chaussée”, yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse, kuri ubu wahungiye mu Bufaransa, akaba yari umukwe wa Perezida Habyarimana.
Kuri iyi tariki kandi Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda babeshya ko ifitiwe urwango.
Tariki ya 12 Mata 1994, Ndayambaje Sixbert, wari Burugumesitiri wa Komini Runda, yatumiye ba resiponsabure na ba konseye bose, abategeka kutongera gufasha Abatutsi kuko ari bo bagombaga guhiga.
Nyuma yaho Abatutsi bari muri Komine Runda bakusanyirijwe muri Centre ya Biharabuge, maze Interahamwe zibashorera zibakikije ngo hatagira uwiruka, bamwe batemerwa mu nzira, abandi bafatwa ku ngufu, bajya kwicishwa impiri, imihoro n’amasuka mu ishyamba rya Cyingumba.
Kuri uwo munsi Abatutsi basaga 1000 barishwe, maze ku munsi ukurikiyeho haza imodoka ipakira imirambo ndetse n’abatari bapfuye neza bayijyana kuyijugunya mu cyuzi bashoragamo inka cya Cyabariza.
Tariki ya 12 Mata 1994, Abatutsi bari bahungie ku kigonderabuzima cya Kigese mu Karere ka Kamonyi, barashorewe babajyana kubaroha muri Nyabarongo nyuma yo kubakorera iyicarubozo.
Kuroha Abatutsi muri Nyabarongo byahereye kuri uyu munsi kugeza mu mpera za Kamena 1994.
Tariki ya 12 Mata 1994, Abatutsi batuye mu Murenge wa Bumbogo n’ahandi haturanye, bahungiye mu Kabuga ka Nyabikenke, ku biro bya Segiteri Karama, Interahamwe zahiciye Abatutsi bagera ku 4500.
Kuri uyu munsi hishwe Abatutsi 500 bo mu bice bya Musenyi mu Bugesera na Muhura muri Gatsibo, ubu bwicanyi bwagizwemo uruhare n’uwari resiponsabure wa selire Kagusa witwaga Karangwa.
Ubu, muri uru rugo rwa Karangwa hashyizwe ikimenyetso cya Jenoside.
Mu murenge wa Remera, Akagari ka Rwarenga ahari muri Komine Muhura, naho hiciwe Abatutsi bagera muri 252, ubwicanyi bwayobowe n’uwitwa Ndayishimiye.