Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje uruhare rw’Ababiligi mu gusenya u Rwanda, kugeza ubwo batereranye Abatutsi bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro.
Minisitiri Bizimana yongera guhamya ibinyoma n’uburyarya by’Ababiligi, mu 2002 ubwo uwari Minisitiri W’Intebe w’Ububiligi, Guy Verhofstadt yasuraga u Rwanda, avuga ko igihugu cye gisaba imbabazi kubw’uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bwe busaba imbabazi yagiraga ati” Ishyano ry’uruhurirane rutitaye ku bimenyetso, uburangare, kwirengagiza, kudafata ibyemezo bikwiye, amakosa byateye impamvu zatumye amahano atagira izina aba.
Uyu Mubiligi yakomeje agira ati” Niyo mpamvu hano imbere yanyu nemeye uruhare rw’Igihugu cyanjye, rw’abategetsi ba politiki na gisirikare b’Ababiligi, Ni mw’izina ry’igihugu cyanjye ni mw’izina ry’Abenegihugu mbasabye imbabazi kuri ibyo bikorwa”.
Minisitiri Bizimana avuga ko mu mbabazi z’Ababiligi ntaho bigeze bavugamo Jenoside, bishobora kuba ariyo mpamvu yo kutazirikana uburemere n’ingengabitekerezo yayo, kugeza ubwo bahitamo gukorana n’abayikoze aribo FDLR.
Minisitiri Bizimana yagaragaje akarengane Ababiligi bagiye bakorera u Rwanda, harimo gucamo Abanyarwanda amoko babigisha ko atari bamwe, ndetse bashyiraho n’indangamuntu z’amako zitabagaho mu Rwanda.
Yatanze ingero za bimwe mu binyoma byanditswe n’Ababiligi bavuga ko ari ibiranga Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, ndetse izi nyandiko zatangiye kwandikwa guhera mu 1925.
Minisitiri Bizima avuga ko benshi mu bakoze Jenoside barimo na Kayibanda na Habyarimana bayoboye u Rwanda muri Leta ya mbere n’iya kabiri, bavutse basanga Ababiligi baraciyemo amoko Abanyarwanda, nabo barabikurana.
Minisitiri Bizimana yakomeje agaragaza ko kubogamira ku Bahutu by’Ababiligi, byatumye nabo hari aho bagiye bagira uruhare mu kwica Abatutsi.
Ati” Ababiligi mu kubogamira cyane kuri cya cyiciro cy’Abahutu bavugaga ko bikundira Ababiligi na Kiliziya gatolika, bagejeje naho bamwe muri bo bafatanyije na Parmehutu kurwana no kurwanya Abatutsi bajya mu bitero.”
Yakomeje atanga ingero za bamwe mu Babiligi bagiye mu bitero byo kwica Abatutsi, bayobowe n’Umubiligi wari uyoboye Teritwari ya Ruhengeri n’abandi babiri bari bamwungirije bitaga aba ‘Assistant’.
Ati” Bagiye mu bitero byirukana Abatutsi i Nemba bibohereza mu Bugesera bibatwikira i Rwaza n’ahandi muri 1959-1960”
Minisitiri Bizimana akomeza avuga mu mwaka wa 2012, umuzungu witwa Julien Nyssens wabaye Administrateur mu Rwanda kuva mu 1948 kugeza mu 1961, yanditse igitabo ku Rwanda avuga ko mu 1959 yahuye n’ibitero by’Interahamwe byica Abatutsi harimo n’Umubiligi.
Icyo gihe Julien Nyssens yabajije Umubiligi impamvu ari mu bitero, amusubiza ko afite amabwiriza yabyo yahawe na Colonel Guy Logiest, uyu akaba ariwe wari umuyobozi mukuru w’Ababiligi mu Rwanda.
Minisitiri Bizimana yakemeje agaragaza uruhare rw’Ababiligi mu gusenya u Rwanda binyuze mu gutanga imbabazi ku bicanyi ibihumbi 2000, bari barakoze ubwicanyi kuva mu 1959 kugeza mu 1960.
Minisitiri Bizimana agaragaza ko hari bamwe muba Misiyoneri bagiye bandika bagaragaza ko ubwicanyi buri gukorwa mu Rwanda kuva muri za 60, ari Jenoside, gusa Umuryango Mpuzamahanga ukomeza kubyirengagiza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Bizimana yavuze uburyo amahanga ashinja u Rwanda kubangamira ubusugire bwa Congo, nyamara ntavuge ubwicanyi FDLR ikorera Abatutsi b’Abanye-Congo bamaze imyaka myinshi mu buhungiro.
Yabwiye Abanyarwanda ati” Isomo bigomba kudusigira niryo Perezida wa Repubulika ahora atwibutsa ryo guharanira kwigira tukibeshaho nicyo cyubahiro tuzaba duhaye abacu bishwe bazize uko bavutse batereranywe n’amahanga cyane cyane Ububiligi n’Ubufaransa bwari bufite ingabo mu Rwanda.”