Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yagaragaje ko ubutegetsi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abayobozi kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo yayo no kwigisha amateka y’Igihugu.
Ni ibyo yagarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mata 2025, mu gusoza Icyumweru cy’Icyunamo cyahuriranye n’igikorwa cyo kwibuka Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside, cyabereye ku Rwibutso rwa Rebero, mu Karere Ka Kicukiro.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kumva neza inkomoko y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ariko ni n’umwanya wo kuzirikana intambwe tumaze gutera mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bwacu mu Gihugu.”
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwagize uruhare mu gusenya Abanyarwanda ndetse bukaba bubikomora ku Bakoloni b’Ababiligi, bari bagambiriye kubashyamiranya kugira ngo babayobore mu nyungu zabo.
Ati “Ababiligi bakoresheje Politiki y’Ubukoloni ya ‘Divide and Rule’, [mbatanye mbayobore] bashyamiranyije Abanyarwanda babaremamo amoko, bababwira ko ntaho bahuriye, bityo bakaba baragize uruhare runini mu kwangiza ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwibuka Abanyapolitiki biyemeje kwanga akarengane na politiki y’urwango, baharanira ko amacakubiri adahabwa intebe mu Rwanda kugeza ubwo babizize.
Ati “Turagaya twivuye inyuma Abanyapolitiki bagize uruhare mu gutegura, gukangurira, gushyigikira no kuyobora umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.”
Yakomoje kandi kuri bimwe mu bikorwa bikigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracibwa intege, birimo guhohotera abarokotse Jenoside n’amagambo ahembera u Rwanda acishwa ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida wa Sena avuga nubwo Jenoside yahagaritswe n’Ingabo za RPF Inkotanyi, abayikoze bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batahwemye gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo no kugerageza gutera u Rwanda.
Yavuze ko muri RDC hari gukorwa ubwicanyi bwibasiye Abatutsi b’Abanye-Congo ndetse bukaba ari ingaruka y’ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakiriwe bagahabwa imbaraga na Guverinoma ya Congo.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda, yasabye abayobozi kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, binyuze mu kwegera abaturage no kubasobanurira ubumwe n’ubudaheranwa no kwigisha urubyiruko amateka y’Igihugu.
Ati “Tugomba kandi kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, twamagana imvugo n’inyandiko by’urwango, tunanyomoza ibinyoma bivugwa ku gihugu cyacu.”
Yakomeje ashimangira ko imiyoborere myiza Abanyarwanda bahisemo yabaye umusingi w’ubudaheranwa n’agaciro Igihugu cyubatse, ndetse bugomba gushingira ku gukomeza gukunda Igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Yasoje ashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku butwari bwo kudaheranwa n’amateka n’uruhare rwabo mu kubaka Igihugu.







