sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yitabiriye Inama ya 24 y’Akanama ka AU

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama ya 24 Idasanzwe y’Akanama Nshingwabikorwa k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya AU, kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Mata 2025, ifite insanganyamatsiko igira iti “Afurika n’abakomoka kuri Afurika: Bifatanyije mu guharanira ubutabera bwo gusubizwa ibyo bambuwe muri iki gihe cy’ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ubwenge buhangano (AI)”.

Muri iyi nama hagarutswe ku ngingo zigendanye n’iterambere ry’Umugabane wa Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse hashyirwaho abanyamuryango bashya mu nzego zitandukanye zirimo Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano, ak’Iyubahirizwa ry’Amategeko Mpuzamahanga n’ak’Ubumenyi bwo mu Kirere.

Ambasaderi Fatima K. Mohammed wari uhagarariye Umuyobozi wa AU, Mahmoud Ali Youssouf, yagaragaje ko Abanyafurika bagomba kugira uruhare mu ihangwa ry’ikoranabuhanga aho kuba abarikoresha gusa ndetse avuga ko hari ibyamaze kubakwa nk’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga rizafasha mu guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge Buhangano.

Ibi biherutse gushimangirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yatangiza ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, ‘Global AI Summit on Africa’, yabereye i Kigali, tariki ya 2 Mata 2025, agaragaza ko Afurika ikwiye kubaka umusingi uhamye mu kwihuza hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse ashimangira ko rizazanira Afurika ibyiza rikoreshejwe neza.

Muri iyi nama kandi hizwe ku ngingo zigendanye n’umutekano mu gihe AU ishyigikiye ibiganiro by’amahoro bigamije kugarura umutekano n’ubwumvikane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Custom comment form

Amakuru Aheruka