Muri Nzeri 2024, Guverinoma y’u Rwanda, yakoze ubugenzuzi bwa sitasiyo zirenga 100, hemezwa ko sitasiyo 19 zo mu Mujyi wa Kigali zigomba gusenywa bitarenze umwaka wa 2025, ndetse kuri hari izamaze gukurwaho kuko zari mu bishanga.
Zimwe muri sitasiyo zasenywe aho zahoze hararimbishijwe, hamwe hashyirwa indabo, ahandi ibikorwa bigamije kongera ubwiza bw’Umjyi wa Kigali.
Ku ikubitiro muri Nzeri 2024, hasenywe sitasiyo icyenda, icyo gihe zahawe iminsi 60 yo kuba ba nyirazo bamaze kwitegura kugira ngo zikurweho.
Izi sitasiyo zagombaga gusenywa ni izagaragaye ko zidakurikiza amahame yo kurengera ibidukikije, zirimo izo mu bishanga n’izindi zitujuje ubuziranenge bw’imikorere, hagamijwe kurushaho gutanga serivisi inoze.
Uyu munsi zimwe muri sitasiyo zamaze gusenywa ku buryo aho zahoze uhagera ukaba utamenya ko zahigeze.
Guverinoma y’u Rwanda iteganya kuzubaka izindi zigendanye n’igihe, ubundi aho zari ziri hagatunganywa hagashyirwa ibindi bikorwaremezo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, yabwiye Umunota ko hamwe mu hasenywe sitasiyo zegeranye n’ibishanga nko ku Giti cy’Inyoni, hari gutunganywa Igishanga cya Nyabugogo, muri gahunda yagutse yo kubivugurura no kubigira ahantu hashobora gukurura ba mukerarugendo.
Yagize ati “Hari igihe, njya mpanyura nka hariya ku Giti cy’Inyoni, nahanyura nkahita mbona igishanga kiri hariya inyuma, umugezi nkahita nywubona. Hateretse indabo, kandi mbere igihari wabonaga ari ku muhanda, ukaza ukanywesha ukikomereza, ariko ntukamenye ko burya inyuma wa mugezi ariho uri kunyura.”
Emma Claudine Ntirenganya yasobanuye ko gusenya izi sitasiyo ziri mu bishanga bigendana n’Iteka rya Minisitiri rigena imiturire rivuga ko “nta muntu wemerewe kubituramo cyangwa kuhakorera indi mirimo iyo ari yo yose itagendanye n’igishanga.”
Muri gahunda y’u Rwanda yo gukomeza kunoza imiturire no kurengera ibidukikije, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwemeje ko sitasiyo za lisansi zasenywe zizubakwa ahandi hantu hagari, habungabunga ibidukikije ndetse hadashyira ubuzima bw’abahakoresha mu kaga.





Photos: Nsengiyumva Jean Claude/UMUNOTA