Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Ntazinda Erasme wayoboraga Akarere ka Nyanza kuva mu myaka icyenda ishize.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yahagaritse Ntazinda Erasme wakayoboraga kuva mu 2016.
Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko yahagaritswe kubera kutuzuza neza inshingano ze uko bikwiye. Ntabwo hasobanuwe neza imiterere y’inshingano atubahirizaga.
Nyuma yo guhagarikwa, RIB yahise imuta muri yombi ivuga ko hari ibyo akurikiranyweho.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yahamije ko Ntazinda Erasme afunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.
Yakomeje ati “Nta byinshi twavuga kugeza ubu mu kwirinda ko byabangamira iperereza.’’
Ntazinda Erasme yatangiye kuyobora Akarere ka Nyanza mu 2016. Nyuma yo gusoza manda ye y’imyaka itanu, yongeye gutorerwa iya kabiri mu 2021. Yari asigaje umwaka umwe ngo asoze manda ya kabiri, ari na yo ya nyuma mu zo yemererwa n’amategeko.