sangiza abandi

Igipimo cy’ubukene mu Rwanda cyagabanutseho 12,4% mu myaka 7

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko igipimo cy’ubukene mu Rwanda cyagabanutse ku kigero cya 12,4% mu myaka irindwi ishize kuko cyavuye kuri 38.2% cyariho mu 2017, kigera kuri 27,4% mu 2024.

Ni ibyagaragajwe mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda, EICV7, bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025.

Ni ubushakashatsi bukubiyemo ibipimo bitandukanye birimo uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, ubukene n’imiturire.

Muri rusange, ubu bushakashatsi bwerekanye ko abaturage barenga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene mu myaka irindwi ishize.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Ivan Murenzi, ni we wamuritse ubu bushakashatsi bwerekana ibipimo by’ubukene n’imibereho y’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko abari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije ari 5.4%, bavuye kuri 11.3%.

Ubushakashatsi bwa 7 bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe ari ko gakennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%, kagakurikirwa n’aka Gisagara [45,6%] na Rusizi [44,2%].

Bwerekana ko uturere 10 twa mbere dukennye kurusha utundi turi mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Ku rundi ruhande, Akarere ka Nyarugenge ni ko gafite igipimo gito cy’ubukene mu Gihugu, ku kigero cya 6,8%. Muri rusange, uturere 16 turi munsi y’igipimo cy’impuzandengo y’igihugu cya 27,4%.

EICV7 ni ubushakashatsi butanga ishusho y’aho Igihugu kigeze n’aho gikwiye kongera imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ubu bushakashatsi buheruka bwakozwe mu 2017, bwerekanye ko ubukene bwari bwagabanutse bugera kuri 38,2%, buvuye kuri 56,7% mu 2006.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko ibyavuye muri EICV7 atari imibare isanzwe, ahubwo ari ishusho y’intambwe u Rwanda rwateye mu mibereho myiza.

Custom comment form

Amakuru Aheruka