Imirimo yo kuvugurura ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali igeze kure ndetse kuri ubu uhageze abona ko ubwiza bwa bino bishanga bwatangiye kugaragarira amaso.
Ibishanga bitanu bigomba gutunganywa ni icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’icya Nyabugogo.
Kuri ubu imirimo yo kubitunganya yamaze gutangira ndetse irarimbanyije mu bice bitandukanye. Biteganyijwe ko izarangira itwaye akayabo ka miliyoni 80$ (arenga miliyari 101,6 Frw).
Ivugururwa ry’ibi bishanga riri mu mushinga mugari wo kurimbisha Umujyi wa Kigali no kuwuryoshya binyuze mu gukomeza kuwubungabunga mu buryo butangiza ibidukikije no kubaka ahakurura ba mukerarugendo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Umunota ko gutunganya ibi bishanga bitanu, bizafasha mu gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bikaba byakifashishwa mu gutembera no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Ibishanga ubundi nta muntu wemerewe kubituramo cyangwa kubikoramo indi mirimo iyo ari yo yose itajyanye n’igishanga. Mu gishanga cyane cyane icya hano mu Mujyi wa Kigali, harimo ibyemerewe kuba byahingwamo, harimo ahantu dufite umuceri, harimo aho dufite ibisheke, harimo ahahingwa imboga zitandukanye, ariko tukagira n’ahororerwamo, muri Kigali urebye ni amafi gusa.”
Yakomeje ati “Hanyuma tukagira n’ibindi bishanga bitunganywa, kugira ngo abantu babashe kubitemberamo bikomeze bibungabunge urusobe rw’ibinyabuzima ariko binadufashe kuruhuka mu mutwe, gutembera, kubona aho tuganirira n’ibindi nka Eco Park Nyandungu.”
Ibi bishanga bizatunganywa ku buryo buteye amabengeza nka Eco Park Nyandungu, biri ku buso bwa hegitari 408, buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bijyanye n’aho giherereye, mu bizibandwaho ni ukwagura utugezi, hongerwemo ibiti gakondo bitandukanye.
Mu gishanga cya Nyabugogo ho hazashyirwamo ikiyaga kinini kizaba kigizwe n’amazi ayunguruwe, mu buryo bwo korohereza abashaka kwidagadurira ku mazi, ndetse kakazashyirwamo n’ubwato ku bakunda gutembera mu mazi n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bizafasha ba mukerarugendo bahasura kwidagadura.
Abanyamakuru ba Umunota basuye Igishanga cya Kibumba giherereye hagati y’imisozi ya Gisozi na Kacyiru cyangwa uvuye ahahoze Uruganda rwa UTEXRWA ugana ahazwi nko kwa Gakire, ku muhanda ugana ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Muri iki gishanga hatangiye gucibwa uduhanda tw’abanyamaguru n’ibinyabiziga birimo amagare.
Hagati mu gishanga na ho hatangiye gutunganywa, hatemwa ibiti n’ibyatsi birebire.
Biteganyijwe ko muri iki gishanga hazanashyirwamo ibindi bikorwaremezo bitandukanye birimo restaurants n’aho kwiyakirira ku basohotse cyangwa ba mukerarugendo.
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kizagera mu 2050 kigaragaza ko mu 2013 kugeza mu 2022 ubuso bw’ibishanga byagabanutseho 4%, biva kuri 14% by’ubuso bwawo bigera kuri 10,6%.
Umujyi wa Kigali ubarurwamo ibishanga 37 bifite ubuso bwa hegitari 9160, bifite agaciro kabarirwa arenga miliyoni 74$, urebeye ku mumaro w’ibyo bikora.






