sangiza abandi

Iteye amabengeza: Rond-point yo kuri KCC igeze kure ivugururwa (Amafoto)

sangiza abandi

Isangano ry’umuhanda [rond-point] riri imbere y’inyubako ya Kigali Convention Centre, KCC, rigeze kure ririmbishwa ndetse aho ryashyizwe hahindutse hashya.

Mu mpera z’umwaka ushize iyi rond-point iri hagati y’inyubako ya KABC, Kigali Heights na KCC yakuweho. Muri iyi rond-point kera hahoze ikibumbano cy’umubyeyi n’umwana, bamwe bitaga ku “Mugore ucira amazi”.

Iyi roind point yarasenywe yongera gutunganywa bundi bushya hagamijwe kuyirimbisha bijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali wo kuba ahantu hagendwa kandi hakurura ba mukerarugendo.

Kuri ubu ugeze kuri iyi rond-point, ubona ko ishashe neza itunganyije, hahindutse ahantu hakakira nk’ibikorwa bya siporo n’andi marushanwa akenera ahantu harambuye.

By’umwihariko iyi roind-point yakoreshejwe mu masiganwa ya Tour du Rwanda 2025, yatangiye tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2025, kuko ni ho hasorejwe iri rushanwa rizenguruka Igihugu ku Magare.

Rond-point ya KCC iri ku Kimihurura yavuguruwe bigendanye n’imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali rizatangirira ndetse rigasorezwa kuri Kigali Convention Centre.

Custom comment form

Amakuru Aheruka