Perezida Paul Kagame yaganiriye kuri telefoni na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, ku birimo ibijyanye n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro ku wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Perezidansi ya Misiri, Ambasaderi Mohamed El-Shennawy.
Perezida Kagame na El-Sisi bikije ku buryo bwo kwagura imikoranire ihuriweho n’u Rwanda na Misiri by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu n’iterambere ndetse n’indi mishinga yo mu nzego zitandukanye.
Ambasaderi Mohamed El-Shennawy yavuze ko iyi mikoranire ishimangira umubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inyungu ufitiye abaturage.
Perezida El-Sisi na Kagame kandi baganiriye ku kongerera imbaraga imikoranire ku bihugu bihuriye ku ruhererekane rw’imigezi yinjira mu ruzi rwa Nile, Nile Basin, ndetse no kurushaho kurubyaza umusaruro mu buryo bwungukira buri wese.
Abakuru b’ibihugu banaganiriye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC n’uko ituze ryakongera kuboneka muri aka gace.
Iki gihugu kimaze igihe mu ntambara n’imvururu zakurikiye imirwano hagati y’Umutwe w’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo na Guverinoma ya Kinshasa n’imitwe bafatanya na yo irimo Wazalendo, FDLR igizwe n’abajenosideri, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC, SAMIDRC.
Perezida El-Sisi yashimangiye ko Misiri yiteguye gutanga ubufasha mu iyubahirizwa ry’inzira yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC yaharuwe n’imiryango yo mu Karere n’ibihugu by’amahanga kugira ngo amahoro aboneke hifashishijwe uburyo bwa politiki.
Yavuze ko kugarura amahoro n’umutekano byagirira akamaro abaturage b’Akarere muri rusange ndetse bikabafasha kugera ku iterambere bifuza.