Moïse Katumbi Chapwe wahoze ari guverineri wa Katanga akaba ari umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Assemble Pour la Republique ritavuga rumwe na leta ya Kinshasa, ategerejwe i Goma mu burasizuba bwa Congo.
Katumbi aravugwa guteganya kuza i Goma, nyuma yaho Kabila wahoze ari perezida wa RDC nawe ariho aherereye.
Bivugwa ko uyu munyapolitiki ukomeye azagera mu mugi wa Goma umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu minsi mike iri mbere, kandi akazanyura i Kigali mu Rwanda.
Uyu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 kuva mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, nyuma y’aho iwirukanyemo ingabo za Congo n’abambari bazo.
Katumbi na Kabila, amakuru avuga ko bashobora guhuza imbaraga n’umutwe wa M23 umaze imyaka irenga itatu uri mu ntambara na Leta y’i Kinshasa.
Mu kwezi k’ukuboza umwaka ushize, aba bombi bahuriye i Addis-Ababa muri Ethiopia, aho basabye perezida Felix Tshisekedi kugarura amahoro muri RDC.
Icyo gihe bananenze imikoranire ya Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga irimo abacancuro n’Ingabo z’amahanga, basaba ko abo banyamahanga basubira mu bihugu byabo.
Banasabye kandi leta y’i Kinshasa gushyira imbere kubahiriza uburenganzira bwa muntu, igahagarika ibikorwa byo gutoteza abaturage bayo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda n’Igiswahili, gufunga abanyamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Aba bombi kandi ntibashigikiye umugambi wa perezida Felix Tshisekedi wo guhindura itegeko nshinga.