sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida Gnassingbé wa Togo, ku bibazo bya RDC

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku rukuta rwa X, ko Perezida Kagame yakiriye Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Mata 2025.

Perezida GnassingbĂ© aherutse kugirwa umuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro by’u Rwanda na RDC, hagamijwe gushakira umuti ibibazo biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Aba bayobozi bombi bahura baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rugana ku mahoro arambye mu Karere.

Perezida Gnassingbé yasuye mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira gukorana n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba mu gushaka ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Umuhuza mushya yasimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço wagizwe umuyobozi mukuru wa AU.

Perezida Gnassingbé  yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rwabaye muri Mutarama 2025, aho ibihugu byombi byaganiriye  ku gukomeza imikoranire iganisha ku iterambere.

Custom comment form

Amakuru Aheruka