Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, baganira ku kunoza imikoranire mu nzego zitandukanye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ku rubuga rwa X byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Perezida Sissoco Embaló muri Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Mata.
Batangaje ko aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byugarije Afurika n’Isi muri rusange ndetse n’uko ibihugu byombi byanoza imikoranire mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Guinea-Bissau ni ibihugu bisanganywe umubano ushamikiye ku ngendo abakuru b’Ibihugu bagirana ndetse n’amasezerano y’ubufatanye arimo no kuba abaturage b’Ibihugu byombi badasabwa Viza mu migenderanire.
Uretse mu bijyanye n’ingendo, ibihugu byombi bifatanya mu mu nzego zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bw’indege n’ibindi.
Mu 2023, Perezida Kagame yasuye Guinea-Bissau, ashimirwa uruhare yagize mu mibereho myiza y’Abanyafurika, icyo gihe Perezida Embaló amwambika umudari w’ishimwe w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabra’, yarwanyije ubukoloni ku mugabane wa Afurika.