Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, Jean Guy Afrika, yakiriye Umuhanzi akaba n’Umushoramari, Oluwatosin Oluwole Ajibade uzwi nka Mr Eazi, usanzwe ufite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.
RDB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yatangaje ko aba bombi baganiriye ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2025.
Nta makuru arambuye yerekeye ingingo Jean Guy Afrika na Mr Eazi baganiriyeho.
Uyu muhanzi ufite inkomoko muri Nigeria akaba n’Umuyobozi mukuru wa Choplife Gaming Ltd afite imishinga itandukanye y’ubucuruzi mu Rwanda irimo BetPawa isanzwe ikorera no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika.
Uretse ibi kandi Mr Eazi akorana n’u Rwanda mu bindi bikorwa birimo imyidagaduro ndetse yagiye yitabira kenshi imikino ya Shampiyona ya Basketball ya Afurika, BAL mu nshuro zinyuranye yabereye mu Rwanda n’ibindi bitandukanye.
Ni umwe mu bahanzi bakunze kugaragaza ko bakunda u Rwanda ndetse barufitiye icyizere, nko mu birori bya Trace Awards byabereye mu Gihugu mu 2023, yaserutse mu mupira wa Rayon Sports nk’imwe mu makipe avuga ko yiyumvamo cyane.
Usibye ishoramari Mr Eazi afite izina rikomeye mu muziki muri Afurika no hanze yayo. Yatsindiye ibihembo bitandukanye nka BET ndetse afitanye indirimbo na bamwe mu bahanzi mpuzamahanga nka Burna Boy na Beyoncé.