sangiza abandi

Abanyarwanda baba muri Australia bifatanyije n’inshuti zabo mu #Kwibuka31

sangiza abandi

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Australia, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Iki gikorwa cyabereye ku Nteko Ishinga Amategeko ya Australia iri mu Mujyi wa Canberra, tariki ya 10 Gicurasi 2025. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Gukira no kugira Ibyiringiro.

Ni igikorwa cyibanze ku kwibuka abazize Jenoside no kuzirikana by’umwihariko ubwicanyi bwabereye i Kibeho mu 1994, ahiciwe Abatutsi barenga 4000.

Muri iki gikorwa hacanywe urumuri rw’icyizere ndetse hatangwa ubuhamya ku barokotse Jenoside bugaruka ku bumwe, ubutabera n’ubwiyunge.

Bruno Iradukunda wanditse Igitabo ‘My Forgiveness Story’ kivuga ku buryo yiciwe umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’urugendo rwo kubabarira uwishe Se, yatanze ikiganiro kigaruka ku kamaro ko kumenya amateka y’u Rwanda, guhitamo inzira y’imbabazi no kugira uruhare mu kubaka ahazaza h’igihugu.

Ati “Igihugu cyacu gifite amateka ababaje. Ariko niba twebwe urubyiruko tudahitamo kubabarira, gukira no kwiyunga, tuzakomeza gutwara umutwaro w’amateka y’inzika.”

Iradukunda yavuze ko kubabarira atari ukwibagirwa, ahubwo ari igikorwa cy’ubutwari n’inzira yo gukira ibikomere. Ubutumwa bwe bwakoze ku mitima y’abari aho, yaba abakiri bato ndetse n’abakuze, abibutsa ko kwiyunga no gufatanya ari byo bizubaka u Rwanda rushya.

Ati “Dushobora guhitamo urukundo aho guhitamo urwango. Dushobora guhitamo ubumwe aho guhitamo amacakubiri. Dushobora guhitamo imbabazi aho guhitamo kwihorera.”

Yakomeje ati “Mpagaze hano mfite ibyiringiro, ko mu ivu ry’akababaro hashobora kuvuka inkuru nshya. Inkuru y’imbabazi, ubumwe n’amahoro. Iyo nkuru itangirira kuri twe. Itangira uyu munsi.”

Igitabo cya ‘My Forgiveness Story’ kigizwe n’ibice birindwi birimo itangira ry’urugendo rwa Bruno Iradukunda, uko u Rwanda rwahoze mbere y’uko Abakoloni barugeramo, avugamo “Inkuru y’urukundo n’uburyo twabuze abacu”, uburyo abo mu muryango we barokotse Jenoside bongeye guhura, urugendo rutoroshye rwo kubabarira n’ibindi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka