sangiza abandi

Perezida Ramaphosa yatangaje ko nta makimbirane afitanye na Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko hari imbaraga nyinshi zashyizwe mu biganiro bitandukanye hagamijwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ariko amahoro nyakuri azagerwaho ku bufatanye bwa Afurika ubwayo.

Ni ibyo yagarutseho mu nama ya Africa CEO Forum yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, ubwo yari abajijwe impamvu ibiganiro bya Nairobi na Luanda bitatanze umusaruro nk’uwavuye mu guhura kwe na Perezida Félix Tshisekedi i Doha muri Qatar.

Perezida Kagame yabanje kugaragaza ko kuba hariho inzira nyinshi zigerageza gukemura amakimbirane bifatwa nkaho ari ikibazo, ariko avuga ko ibiganiro bya Nairobi, Luanda, ndetse n’izindi mpande nka Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitavuga ko byageze ku ntego burundu ariko hari ibyagerageje gukorwa.

Ati “Haba Qatar, cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntitwavuga ko twageze ku ntsinzi, twese turi kugerageza. Ariko nanone, byose bigaruka kuri twe ubwacu. Iyo turebye ibyo twagezeho ku mugabane wacu, hari intambwe nini imaze guterwa.”

Yakomeje agaragaza ko Afurika ifite inshingano zo gukemura ibibazo byayo, ariko kandi ishobora kwakira ubufasha bw’abafatanyabikorwa babifitiye ubushobozi.

Ati “Nubwo dushobora kugerageza gukemura ibibazo byacu ubwacu, tugomba no kwemera gufatanya n’abandi bafite ibyo bashobora kudufasha. Ariko nk’Afurika, tugomba kuba ari twe twihitiramo icyerekezo tugomba kuganamo, aho kwishingikiriza gusa ku byo abandi baduha cyangwa batugira inama.”

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, wari kumwe na Perezida Kagame ndetse batanze ikiganiro muri iyo nama, yagaragaje ko ibiganiro bya Nairobi, Luanda, ndetse na Afurika Yunze ubumwe (AU), n’ibindi bikorwa birimo gukura ingabo za SADC mu Burasirazuba bwa Congo ari ingenzi mu kubaka umusingi w’amahoro.

Ati “Ibindi bihugu bitari ibyo muri Afurika bishobora kugira uruhare mu gushaka amahoro, ariko amaherezo tugomba kwibuka ihame twiyemeje nk’Abanyafurika, iryo ni uko ibibazo bya Afurika bigomba gukemurwa n’Abanyafurika ubwabo. Perezida Kagame arabizi neza ko ibiganiro byose tugirana n’abandi bigomba kwemezwa, gutangwaho uruhushya no kwigwaho n’Abanyafurika ubwabo.”

Perezida Ramaphosa yongeyeho ko we na Perezida Kagame nta mwuka mubi uri hagati yabo ndetse impande zose zirajwe ishinga no gushakira amahoro n’umutekano Akarere k’uburasirazuba

Ati “Hari abantu batekereza ko njye na Perezida Kagame dufitanye amakimbirane, ndetse bamwe bakekaga ko tugiye kugirana ubushyamirane ubwo twicaye ahantu hamwe.”

Mu rwego rwo gukurikiza inzira y’ibiganiro bigamije gushakira amahoro n’umutekano Akarere, Ingabo za SADC zari mu Burasirazuba bwa RDC zatangiye gutaha mu bihugu byazo zinyuze mu Rwanda nyuma y’uko byemejwe n’Inama ya EAC na SADC.

Ni mu gihe ibiganiro biganisha ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC bikomeje bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar ndetse n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka