sangiza abandi

Umudugudu wa Mpazi watangiye gutuzwamo abaturage: Imiryango 172 yawinjiyemo

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangiye gutuza imiryango mu nzu zubatswe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi uherereye mu Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025, ku ikubitiro, imiryango 172 yari ifite ubutaka ahubatswe izi nzu ziri mu mushinga wo kuvugurura no kunoza imiturire ni yo yimuwe.

Iyi miryango yatanze ubutaka bwo kubakaho inzu zo guturamo, isoko, n’agakiriro, hiyongereyeho imiryango 34 y’ahubatswe umuhanda muri Gitega. Buri muryango wahawe inzu hakurikijwe igenagaciro ryari ryarakorewe imitungo yawo.

Umujyi wa Kigali kuri uyu munsi washyikirije imiryango 172 imfunguzo z’inzu 310 yubakiwe mu Mudugudu wa Mpazi.

Inzu zatanzwe zubatswe mu buryo butandukanye ariko zifite ibyumba bitandukanye birimo uruganiriro, ubwogero ndetse zujuje ibyangombwa byose birimo amazi n’amashanyarazi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko abaturage bahawe inzu bari mu byiciro bibiri.

Barimo abari bafite ubutaka n’imitungo yabo ndetse n’ibyangombwa by’inzu bazabihabwa.

Yagize ati “Abazatuzwa mu nzu zisigaye, ni [abatishoboye] abakeneye gutuzwa n’Umujyi wa Kigali.’’

Yagaragaje ko abafite ubushobozi buke batuzwa hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Yakomeje ati “Baramutse bavuye mu cyiciro cy’abatishoboye, bakinjira mu bishoboye, bava muri izo nzu bakaba basimbuzwa abandi.”

Inzu 688 zatashywe uyu munsi zubatse ku butaka bwari butuweho n’imiryango 111, ahandi hari hatuwe imiryango irindwi hubatswe agakiriro, ahari hatuye imiryango 20 hashyizwe isoko mu gihe ahari imiryango 34 haguriwe umuhanda.

Abaturage batujwe mu nzu bagaragaje ko banyuzwe n’intambwe bateye, banashima Perezida Kagame wabatekerejeho.

Umutoni Clarisse, wahawe inzu ebyiri mu Mudugudu wa Mpazi, yagize ati “Aha mbere hari ha hantu hashobora gushyira ubuzima bwacu mu kaga. Niba imvura iguye ntituryame, uvuga ngo buracya inzu yanguyeho. Nizeye ko ninzajya ndyama nzajya ntuza.”

Umushinga ugamije kunoza imiturire ahazwi nko kuri Mpazi wakorewe ku buso bwa hegitari 137. Byitezwe ko uzasiga abaturage 34,817 bo mu Mirenge ya Gitega, Muhima, Kimisagara na Rwezamenyo, batujwe neza kandi heza.

Muri Gashyantare 2023, ni bwo hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka uyu mushinga wiswe ‘Mpazi Rehousing Project’.

Usibye inzu, uyu mushinga wanateganyirijwe imihanda ingana n’ibilometero 8, izaba ifite n’amatara iyicaniye. Ibi byiyongeraho imigezi abaturage bazajya bavomaho amazi n’ibilometero 9 by’inzira z’abanyamaguru.

Ibindi bikorwaremezo byubatswe muri uyu mushinga birimo Ibiro by’Akagari ka Kora, Isoko rya Mpazi, ibibuga by’imikino ya Basketball na Volleyball bizubakwa ku Ishuri Ribanza rya Gitega.

Mu Mudugudu wa Mpazi haherutse kubakwa inzu 688 zisanga izindi 105 zari zaramaze kuhubakwa. Uyu mushinga wo kuvugurura imiturire uzakomereza kuri Mpazi mu Karere ka Nyarugenge no mu Turere twa Gasabo na Kicukiro.

Custom comment form

Amakuru Aheruka