sangiza abandi

Umunyarwandakazi yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro mu ishuri rya Gisirikare muri Amerika

sangiza abandi

Umunyarwandakazi Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro yasoje amasomo mu bijyanye n’ibikorwa by’ubushakashatsi ndetse no gusesengura amakuru, mu Ishuri rya Gisirikare rya US Coast Guard Academy ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ubaye ku nshuro ya 144, wabereye muri Leta ya Connecticut, wanitabiriwe n’Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni, Col Deo Mutabazi.

Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro, wahawe impamyabumenyi y’icyubahiro mu masomo ya ‘Operations Research and Data Analytics’, yashimwe n’iri shuri kubera gutsinda neza, aho yasoje amasomo ye ku rwego rwa ‘Magna Cum Laude’, bisobanuye ko yagaragaje ubuhanga buhanitse mu myigire ye.

Uyu muhango wayobowe n’uwahoze ari Guverineri wa Dakota y’Amajyepfo, Hon. Kristi Noem, ubu akaba ari Umunyamabanga ushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu (Secretary of Homeland Security) muri Amerika, akaba ari nawe wamushyize mu cyiciro cy’abasirikare bashya baba Ofisiye.

Uhagarariye Ingabo z’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Colonel Deo Mutabazi, yashimiye cyane intambwe yatewe na Lt. Uwamahoro, avuga ko ari urugero rwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda ruri mu nzego z’umutekano.

Iyi ni intambwe ikomeye ku Rwanda mu gukomeza kwerekana ubushobozi bw’abasirikare barwo ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu bijyanye n’ubumenyi bugezweho.

Custom comment form

Amakuru Aheruka