sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wifatanyije n’abahoze ari abakozi bawo Kwibuka 31

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwifatanyije n’imiryango y’abakozi 50 bakoreraga Perefegitura y’Umujyi wa Kigali (PVK) mu gikorwa cyo Kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye n’abagize imiryango y’abazize Jenoside.

Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yihanganishije imiryango yabuze ababo, abasaba gukomeza kwihangana no gukomera.

Ati” Kwibuka ni umwanya twunamira, tukazirikana abacu bazize Jenoside, kandi tukababwira ko ikivi bari baratangiye turi kucyusa. Ni umwanya wo kubwira imiryango yabo ko turi kumwe. Twongere tubahamirize ko nk’Ubuyobozi bw’Umujyi tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo ubuzima bwanyu bukomeze kuba bwiza.”

Yanasabye abakozi n’abayobozi kwibuka ko imyanzuro bafata buri munsi igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, abasaba kugira umutima w’ubuyobozi bwubaka.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepit, Hon. Sheikh Musa Fazil Harerimana, witabiriye uyu muhango akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru, yavuze ko Kwibuka ari n’umwanya wo kuzirikana ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Ati “Kwibuka ni uguhesha agaciro abagahugujwe. Tuhavana kandi ubutumwa bwinjira mu mutima wa buri wese, akibaza ati nakora iki ngo ibyabaye bitazasubira ukundi?”

Yakomeje asaba Abanyarwanda bose guhagurukira rimwe mu guhangana n’abapfobya Jenoside no kuyihakana, avuga ko ibikorwa nk’ibi bibabera inzitizi, bityo bigafasha mu kurwanya izo ngengabitekerezo mbi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]