sangiza abandi

U Rwanda rugiye kubaka imidugudu izatuzwamo imiryango 1600 muri Nyabisindu

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro umushinga mushya wo kuvugurura no kunoza imiturire mu midugudu ine ya Nyabisindu izatuzwamo imiryango isaga 1,600.

Uyu ni umushinga uje gukomeza gahunda yo kuvugurura ibice by’imiturire itanoze, nk’uko byakozwe hafi ya Mpazi mu Karere ka Nyarugenge, ahubatswe inzu nshya zagenewe imiryango 688.

Agace ka Nyabisindu kagiye kubakwamo imidugudu, gaherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Uyu mushinga uzasiga i Nyabisindu, hubatswe inzu 1.639 mu Midugudu ine ari yo: Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhoro.

Iyi midugudu ine iri ku buso bungana na hegitari 38.54, ndetse biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba warangiye mu gihe cy’umwaka umwe.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yavuze ko uyu mushinga ari igice cy’ingenzi cy’intego ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere imijyi mu buryo burambye.

Ati “Ibi ntabwo ari ukubaka inzu gusa, ahubwo ni no kwihesha agaciro, kongera ibikorwaremezo tugeza ku baturage no kugabanya ahantu hatuwe mu kajagari. Buri Munyarwanda akwiye gutura ahantu hamuhesha ishema.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, na we yavuze ko uyu mushinga n’indi yarangiye nka Mpazi ari intambwe ikomeye mu kongera imiturire inoze.

Ati “Dushingiye ku byagezweho kuri Mpazi, turifuza ko n’i Nyabisindu habaho impinduka nziza. Turimo kubaka imiturire itekanye, ikomeye kandi ijyanye n’igihe, tubifashijwemo n’abaturage ubwabo.”

Kanzayire Josiane utuye mu Mudugudu w’Amarembo II, yavuze ko ari ibyishimo kuba Leta y’u Rwanda yarabatekerejeho ndetse n’icyizere uyu mushinga ubazaniye.

Ati “Dutewe ishema no kubona Leta yacu yitaye ku buzima bwacu. Twari tumaze igihe dutuye mu nzu zishaje, ariko ubu tubonye icyizere cy’ejo hazaza. Ndashimira cyane Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe budasanzwe.”

Muri uyu mushinga wo kubaka Umudugudu wa Nyabisindu hazubakwa inzu zifatanye 58, hubakwe isoko rya kijyambere, amashuri, ibyanya by’imyidagaduro, n’imihanda, byose bigamije gutuma abaturage babaho mu buzima bwiza kandi bwisanzuye.

Custom comment form

Amakuru Aheruka