Umunyarwanda Ernest Mugisha, yatorewe kwinjira mu nama y’ubuyobozi mpuzamahanga bw’urubyiruko muri UNICEF Generation unlimited.
Iyi nama izwi nka ‘Global Leadership Council ‘, ni gahunda ya UNICEF igamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu gushakira ibisubizo ibibazo urubyiruko ruhura na byo ku isi hose.
Ernest Mugisha watorewe kwinjira muri iyi nama afite uburambe burenze imyaka itanu mu guharanira impinduka zishingiye ku rubyiruko.
Mugisha afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na siyansi n’ubuhinzi bujyanye no Kubungabunga Ibidukikije yakuye muri Kaminuza ya Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA).
Ndetse kuri ubu ari kwiga Kaminuza y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubucuruzi Mpuzamahanga mu Ishuri rya ‘ Rome Business School’ mu Butaliyani.
Ernest Mugisha ni umuyobozi w’Ihuriro ry’abarangije RICA (RICA Alumni Association), aho afasha guhuza abarangije kwiga no kubashakira amahirwe y’uburyo babyaza umusaruro amasomo bahawe.
Ni n’umwe mu bashinze sosiyete y’ubucuruzi mu bijyanye n’ubuhinzi izwi nka ‘ INFIM AG-Transform Africa’. Ndetse n’umunyamuryango wa Rwanda Youth Advocates Network (YAN), aho aharanira ko amajwi y’urubyiruko yumvikana mu nzego zifata ibyemezo.
Yigeze kandi gukora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) nk’umunyeshuri w’imenyerezamwuga hagati ya Mutarama na Kamena 2023, aho yagize uruhare mu mishinga minini y’igihugu mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho.
Ernest azwiho ubuhanga mu kuvugira mu ruhame, aho yagiye ayobora ibiganiro n’amakoraniro atandukanye arimo YouthConnekt Africa Summit, AYuTe Africa Challenge, n’izindi nama mpuzamahanga zihuza urubyiruko.
Mu 2022, yashimiwe na Chegg.org mu bantu 50 bahize abandi ku isi mu cyiciro cya Top 50 Global Students of the Year, kubera uruhare rwe rukomeye mu guharanira uburenganzira n’iterambere ry’urubyiruko.