Amb. Lambert Dushimimana, yashyikirije Umwami wu Buholande, Willem-Alexander, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabaye ku wa kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, mu Ngoro ya Noordeinde, iherereye mu mujyi wa Hague.
Ambasaderi Dushimimana yari aherekejwe na Jean Hugues Mukama, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade.
Bakiriwe ku mugaragaro n’Umwami muri uyu muhango wemewe n’amategeko, umwami Willem amuha ikaze nk’ intumwa nshya ya Leta y’u Rwanda.
U Rwanda n’u Buholandi bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubutabera, iterambere ry’ubukungu, guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, no kubungabunga ibidukikije.
U Buholandi ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byagize uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu nkunga zitandukanye ndetse n’ubufatanye mu kugarura ubutabera.
Kuri ubu, impande zombi ziri gukorana mu mishinga myinshi y’iterambere rirambye ndetse n’imiyoborere myiza.








