sangiza abandi

Yvonne Makolo yagaragaje ko hakenewe ishoramari mu bumenyi bw’abakora mu bwikorezi bwo mu kirere

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yasabye ko hakorwa ishoramari rihamye mu burezi, gutanga amahugurwa no gufata imyanzuro kugira ngo bategure ahazaza h’urwego rukora ubwikorezi bwo mu kirere, kuko bitaba ibyo rwazabura abakozi b’abanyamwuga mu bihe biri imbere.

Ibi yabigarutseho mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bwikorezi bwo mu Kirere no mu Mazi, Global Aviation and Maritime Symposium (GAMS), yabereye muri Singapore, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga 2025.

Makolo yari mu batanze ikiganiro cyahuje abayobozi bakuru n’abafata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ejo hazaza h’ubwikorezi: Abantu, Ikoranabuhanga n’Amategeko ngenderwaho.”

Yashimangiye ko hagomba gushyirwamo imbaraga mu gutegura urubyiruko rw’ahazaza, binyuze mu mahugurwa y’igihe kirekire, ubwuzuzanye bw’abantu batandukanye, kudaheza baha amahirwe angana buri wese, ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ari ingenzi mu kubaka ahazaza hakomeye kandi harambye mu rwego rw’ubwikorezi.

Ati “Dukeneye gutangira gutegura abakozi uyu munsi. Icyo dufite mu biganza byacu ni impano n’amahirwe, ariko nitudafata ingamba zifatika zo kubategura, uru ruganda ruzakura rutabafitiye umwanya. Kubaka ejo hazaza h’ubwikorezi bw’indege bisaba gushyira imbere uburezi n’amahugurwa, guteza imbere ubudasa no kudaheza, no kwakira amahirwe azanwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga.”

Iyo nama yahurije hamwe abayobozi n’inzobere mu by’ubwikorezi ku Isi hose, yibanze ku mbogamizi n’amahirwe mashya agaragara mu bwikorezi bwo mu kirere no mu mazi.

Harebewe hamwe intego z’iterambere rirambye, gukoresha ikoranabuhanga rihambaye, no kongera ubushobozi n’ubudahangarwa mu gihe Isi ihura n’ibibazo bikomeye.

Hagaragajwe uruhare Afurika ishobora kugira mu guteza imbere ubwikorezi bushingiye ku baturage, mu gihe uyu mugabane witezweho kuzamura cyane uru rwego ariko hakigaragara icyuho mu bumenyi no mu gutegura abakozi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]