Perezida Paul Kagame yatangije inama ya kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusanjye rya Afurika (AfCFTA Business Forum) izwi nka Biashara Africa.
Biashara Africa izamara iminsi itatu kuva tariki ya 9-11 Ukwakira 2024, ikaba iri kubera muri Kigali Conversation Center, aho yitabiriye n’abantu barenga 1200.
lyi nama kandi yitabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika, barimo abikorera, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari, inzobere mu bijyanye n’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore n’abandi.
Biashara Africa igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika. Nk’uko mu masezerano byemejwe, AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango y’ubukungu itandukanye.
Abitabiriye iyi nama bari kurebera hamwe intego Afurika yihaye mu buhahirane, ubucuruzi n’ishoramari n’aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zirimo mu rwego rwo kubyihutisha no kuzishakira ibisubizo kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byihute, bigere ku kigero byiyemeje.
Ibihugu 48 nibyo bimaze gusinya aya masezerano y’isoko rusanjye rya Afurika, ndetse u Rwanda ruri mu bihugu birindwi byamaze gutangira kohereza ibicuruzwa hanze binyuze muri iri soko.



