Perezida Kagame yahuye na bamwe mu bayobozi bitabiriye inama igamije guteza imbere ubuhahirane binyuze mu isoko rusanjye rihuza umugabane wa Afurika. AFCTA, iri kubera mu Rwanda.
Nyuma y’umunsi wa mbere w’inama ya AFCTA, Perezida Kagame yahuye na bamwe mu bayobozi bayitabiriye aribo Minisitiri w’Intebe w’u Bwami bwa Eswatini, Russell Dlamini , Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea, Morissanda Kouyaté.
Perezida Kagame na Minisitiri Russell Dlamini baganiriye ku bufata bw’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko rwa Leta rw’umwami wa Eswatini rwabaye muri Kanama uyu mwaka.
Kurundi ruhande Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr. Jean Kaseya ku bufatanye bw’u Rwanda na Africa CDC mu guhangana n’icyorezo cya Marburg no kongera ubushobozi bwo gukora inkingo n’ibikoresho by’ubuvuzi.Â
Perezida Kagame yagiranye nanone ibiganiro na Minisitiri Morissanda KouyatĂ© wamuzaniye ubutumwa bwa Perezida wa Guinea, Mamadi Doumbouya. Bagiranye ibiganiro byerekeye ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego z’ingenzi zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga serivisi n’ibindi.Â
Aba bayobozi bari mu Rwanda aho bitabiriye inama ya AFCTA ibaye ku nshuro ya kabiri igamije kurebera hamwe intego Afurika yihaye mu buhahirane, ubucuruzi n’ishoramari n’aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.


