sangiza abandi

Ibikorwa bya Inzozi Lotto byahagaritswe

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwahagaritse uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’lgihugu kubera kutubahiriza masezerano n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.

Ni mu itangazo RDB yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira 2025.

Ni icyemezo cyafashwe na RDB ku bufatanye na Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’lmikino y’Amahirwe (NLGC).

Mu itangazo bagize bati” Uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’lgihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe.”

RDB yakomeje ivuga ko “ Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y’lgihugu mu Rwanda.

Uru rwego rwamenyesheje abatsinze Tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa, ko Inzozi Lotto (Carousel Ltd) igifite mu nshingano kubishyura.

Bongeraho ko kwishyurwa bizakurikiranirwa hafi na RDB ndetse na NLGC, kugirango hizerwe ko byakozwe neza.

RBD yatangaje ko iri mu nzira zo gushaka umufatanyabikorwa cyangwa abafatanyabikorwa bashya muri Tombola y’Igihugu binyuze mu ipiganwa.

Yibukije ibigo byose bikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe ko bigomba kubahiriza mu buryo bwuzuye amategeko n’amabwiriza abigenga.

Inzozi lotto isanzwe ifitwe mu nshingano n’ikigo cya Carousel LTD, cyashinzwe mu 2018 cyari cyarahawe uburenganzira bw’imyaka 10, bwo gutegura no kugenzura gahunda ya tombola ku rwego rw’igihugu.

Yari ifite imikino itandukanye y’amahirwe irimo Igitego Million, Impano Jackpot, Shuwa Dilu, n’indi.

Photos:

[fluentform id="3"]