Umunyamideri Isimbi Model, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhabwa impano y’imodoka nshya ya Range Rover Velar n’umugabo we Shaul Hatzir. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isimbi Model yashimiye cyane umugabo we Shaul kubwo kuba ahora amutekerezaho akaba amukunda urukomeye nk’inyundo, bigaragarira mu buryo ahora amwitaho.
Isimbi yasangije abamukurikira amafoto ye ubwo yahabwaga iyi mpano , maze ayaherekesha amagambo agira ati “ Mugabo nkunda, ese ni iki ntavuga? Ndagushimiye mbikuye ku mutima, ndabiziko icyawe aricyo cyanjye ariko uburyo ukora ibihambaye kugirango mbashe kumwenyura, ni umugisha”
“umunsi wa mbere mbona iyi modoka nahise numva nyishaka, gusa nkumva ari inzozi none wabashije guhindura inzozi zanjye impamo, Ndagukunda ubuziraherezo Shaul ”
Si inshuro ya mbere Shaul ahaye impano y’imodoka Isimbi Model, kuko no muri 2022 ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya Isimbi , yamuhaye impano y’imodoka nshya ya Range Rover Evoque ifite agaciro ka Miliyoni 40frw.
Shaul na Isimbi Model bamenyanye muri Mutarama 2018, nyuma yaho bamaze kumenyana biruseho bahisemo kubana mu nzu imwe iherereye muri Vision City mu Mujyi wa Kigali, muri 2019 Shaul yambitse impeta y’urukundo Isimbi Model maze mu Ugushyingo 2019 Shaul ajya kwereka umuryango we , umukunzi we Isimbi Model ndetse anamutembereza mu bice bitandukanye by’Igihugu cya Israel aho akomoka.
Muri 2021, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, maze nyuma yaho tariki 20 Gashyantare 2022, bakora ubukwe mu birori bihenze bibereye ijisho byabereye kuri Kigali Convention Centre.
Isimbi Model ni umwe mu banyamideri bakomeye mu Rwanda, aho yagiye yitabira ibirori binyuranye byo kumurika imideri birimo nka : Paris Fashion Week, Kigali Fashion Week, n’ibindi. Isimbi akaba kandi yarifashishijwe mu mashusho y’indirimbo Closer yahuriyemo Meddy, Uncle Austin ndetse na Yvan Buravan.











