sangiza abandi

RDF yahawe umusirikare wayo wari ufungiwe mu Burundi

sangiza abandi

Umusirikare w’u Rwanda, RDF, Sgt Sadiki Emmanuel, wari umaze igihe afungiwe mu Burundi, yamaze kugarurwa mu gihugu.

Itangazo RDF yasohoye ku wa 24 Nzeri 2025, ryavugaga ko Sgt Sadiki Emmanuel, usanzwe ari umushoferi yafunzwe na Polisi yo mu Burundi yarenze umupaka atabishaka.

Ryagize riti “Uyu munsi, ku wa 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi wa RDF, atabigambiriye yayobye yambuka umupaka wa Gasenyi-Nemba ujya i Burundi, ahita atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.”

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemereye Umunota ko uyu musirikare yafunguwe ndetse yagaruwe mu Rwanda mu Cyumweru gishize.

Ati “ Yaraje, baramuzanye mu Cyumweru gishize.”

RDF yavugaga ko izakoresha uburyo bwa dipolomasi bushoboka ikorane na guverinoma y’u Burundi kugira ngo igarurire umusirikare mu gihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]