Amb. Urujeni Bakuramutsa, yashyikirije Perezida w’u Busuwisi, Karin Keller-Sutter, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabereye i Bern mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Busuwisi, ku wa 23 Ukwakira 2025.
Uje ukurikira ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi, byabereye i Kigali muri Kamena, ari na byo byaharuye inzira yo kongerera imbaraga ubutwererane bw’ibihugu byombi mu burezi, ubuzima, guhanga ibishya n’iterambere.
Ambasaderi Bakuramutsa na Keller-Sutter kandi bagiranye ibiganiro ku guteza imbere ubutwererane mu bukungu n’ishoramari ndetse n’ibiri gukorwa mu gukuraniraho gusoresha kabiri ibicuruzwa byo ku mpande zombi.
Baganiriye kandi ku bufatanye bw’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Centre) n’ibigo by’imari byo mu Busuwisi mu guteza imbere ubukungu,serivisi z’imari n’ishoramari.
Ubu bufatanye buzateza uzafasha mu guteza imbere imishinga irengera ibidukikije, guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa muri urwo rwego, ndetse n’ishoramari ritanga umusaruro ufatika.
Amb. Bakuramutsa yanaganiriye n’abayobozi banyuranye bo mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga (FDFA), Ikigo cy’u Busuwisi gishinzwe Iterambere n’Ubutwererane (SDC), ndetse n’Ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe Ubutwererane mu Bukungu (SECO).
Ubufatanye bw’u Rwanda na Suwede bwatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo Suwede yafashaga u Rwanda mu bikorwa by’ubutabazi.
Mu mwaka wa 2007, u Rwanda nibwo rwafunguye Ambasade yarwo i Stockholm. Nyuma yaho, mu mwaka wa 2010, Suwede nayo ifungura Ambasade yayo i Kigali, iyoborwa n’Uhagarariye Ambasade by’agateganyo (Chargé d’Affaires). Mu mwaka wa 2016, Suwede yazamuye urwego rw’iyo Ambasade, ishyiraho Ambasaderi wayo wa mbere mu Rwanda.






