Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubufatanye bwa Gisirikare n’abasivili mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Colonel Désiré Migambi Mungamba, yasabye abayobozi b’amashuri kugira uruhare rufatika mu kwigisha amateka y’u Rwanda urubyiruko.
Yabigarutseho kuwa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025, mu kiganiro yatanze ku bahagarariye abayobozi b’amashuri yo mu gihugu hose, bari mu mahugurwa ari kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera.
Aya mahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti: “Kwigisha amateka y’u Rwanda mu mashuri yo mu Rwanda.”
Ayo mahugurwa yateguwe hagamijwe gutegura abashinzwe uburezi bazahugura abarimu ku buryo bwo kwigisha amateka y’u Rwanda.
Ikiganiro cye cyari gifite umutwe ugira uti “Intambara yo Kubohora Igihugu n’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994: Gukomeza Ibyagezweho n’Ubufatanye bw’Abarezi ”.
Col. Migambi yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kugira uruhare rufatika mu kwigisha amateka y’u Rwanda ku rubyiruko.
Yabibukije ko igihugu cyubakiye ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda, zirimo gukunda igihugu, ubumwe, ubunyangamugayo, amahoro, iterambere, ubutwari no kwihesha agaciro.
Col. Migambi yasobanuye ko izi ndangagaciro ari zo zayoboye ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu, mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gusana ubumwe bw’igihugu ndetse no gukomeza kwiyubaka.
Yagaragaje ko gukunda igihugu, ubumwe, kwihangana no kurwanya akarengane ari byo byafashije RPA yari igizwe ahanini n’urubyiruko, guhagarika Jenoside no gutabara abari barimo kwicwa.
Col. Migambi yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kongera imbaraga mu kwigisha amateka y’u Rwanda by’umwihariko urubyiruko, abibutsa ko abarimu bafite inshingano yo kwigisha amateka mu kuri batayagoreka.
Kuva tariki ya 3-12 Ugushyingo 2025, abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye bari guhugurwa ku myigishirize y’isomo ry’amateka y’u Rwanda, nk’ingamba ya ngombwa mu kongera kubaka u Rwanda, gusigasira amateka no gushimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.





