sangiza abandi

Ibyo kunywana na FARDC n’urupfu rwa Col Ruhinda: Ubuhamya bwa Hafashimana witandukanyije na FDLR

sangiza abandi

Soldat Mbale Hafashimana witandukanyije na FDLR avuga ko uyu mutwe wagiranye amasezerano n’ingabo za leta ya Congo,FARDC, ndetse ko iki gisirikare cyabafashaga mu buryo butandukanye,agasaba abakiri mu mashyamba gutaha ,bakaza kubaka igihugu.

Soldat Mbale Hafashimana uri mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yahunze igihugu  mu  gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ajya kuba mu nkampi za Mugunga.

Avuga ko inkambi zisenywe , yahise yerekera  muri Lubero, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “ Twarahabaye, tugera mu 2002, niho twaje twaje mu bice bya Kirorilwe niho nsa n’uwakuriye aho.”

Uyu avuga ko  yinjiriye mu mutwe wa FDLR muri Pariki ya Virunga, aho bari banafite ibikorwa byo gutwika amakara mu mashyamba.

Soldat Mbale Hafashimana  uvuka mu muryango w’abana 10, avuga ko yahawe amasomo ya kinyeshyamba na FDLR , ahita yinjizwa mu mutwe wa FDLR FOCA.

Uyu mugabo yari umusirikare w’ Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe z’Umutwe wa FDLR, Colonel Ruhinda Gaby ubusanzwe witwaga Protogène Ruvugayimikore, yishwe mu 2023.

Avuga ku rupfu rwa Col Ruhinda , yagize ati “ Yakundaga igisirikare ( inyeshyamba), asa nkaho ari nawe washinze ihuriro rya FDLR. Yapfuye ndi mu rugo, iwanjye i Goma,yapfuye ari nijoro, njyayo mu gitondo kare.Urupfu rwe nduzi neza.”

Avuga ko   yatezwe grenade mu buriri bwe ,iba ariyo imuturikana.

Ni iki cyamuteye gutahuka ?

Avuga ko icyamuteye gutahuka mu Rwanda, asobanura ko yahawe amakuru n’umwe mu basirikare bakoranaga watashye mu Rwanda ,amubwira ko  hari amahoro n’umutekano, nawe ahitamo gutaha.

Ati “ Njye njya gutaha, ni umuntu wampaye amakuru watashye, yari umusirikare nabanaga nawe. Aba ari nawe unampa amakuru kuko njye nari mfite ubwoba kuko yaba ari gukoreshwa. Ubwo niwe wampaye amakuru.”

Avuga ko bafashwaga na FADRC

Soldat Mbale  yatangaje ko bahabwaga ubufasha na FARDC haba mu myambaro ndetse n’ibikoresho  bya gisirikare.

Ati “ Twageze iyo za Pinga dufite inzara,turi mu buzima bubi nta myambaro,igihe cyose twari kwiruka mu mashyamba, tukibaza ahantu uzakura imyambaro,bikagucanga.Hari inkunga FARDC yabaga yohereje y’amasasu n’imbunda,tujya kubyikorera,batanga n’amafaranga yo kurya.”

Yakomeje agira ati “ Ubwo buzima bwo kutarya no kutagira imyambaro,ndavuga ngo sinakomeza kubaho muri ubwo buzima,mpita mfata icyemezo cyo gutaha.”

Nashatse uburyo navugisha n’uwo mudamu wanjye  ,ampuza n’uwo musirikare wari waratashye,mubaza neza,aba ari we umpa amakuru.”

FARD na FDLR bagiranye ayahe masezerano ?

Uyu wahoze mu nyeshyamba za FDLR asobanura ko bakoranaga bya hafi na FARDC ndetse ko hari baragiranye n’amasezerano.

Ati “ FARDC ifite imikoranire ikomeye na FDLR.Hari n’amasezerano bagiranye ko bagomba kubafasha intambara bahanganyemo na AFC/M23 ,bayitsinda  nabo bakabafasha kuza mu gihugu. Bafite abantu bohereje za Kinshasa b’abavugizi. Bafite imikoranire ikomeye, nagenda na saa sita za nijoro nta nkomyi.”

Uyu asobanura ko umushahara wa FDLR na Wazalendo utangwa na leta ya Congo.

Avuga ko leta ya RDCongo itoza ikanigisha abasore ba FDLR kurashisha utudege duto tutagira abapilote.

Soldat Mbale Hafashimana   asaba bantu bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha mu Rwanda, bagafatanya kubaka igihugu.

Ati “ Mu by’ukuri umuntu uri mu mashyamba arebe kure, atahe, aze baramwakira neza cyane, aze arebe igihugu cy’u Rwanda ukuntu kimeze, mbese aze agendere no mu mudoka.”

Uzasigara agacikanwa n’iterambere azagwayo kuko hariya ho nta muntu ushobora kuharamira imyaka 10, naze afatanye n’abandi kubaka urwababyaye.

Photos:

[fluentform id="3"]