sangiza abandi

Amb. Bakuramutsa yashyikirije Igikomangoma cya Liechtenstein impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

sangiza abandi

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, yashyikirije Igikomangoma cya Liechtenstein, Prince Alois, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, ubera mu murwa mukuru wa Vaduz.

Nyuma yo gushyikiriza izi mpapuro, Ambasaderi Urujeni na Prince Alois bagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ubundi bufatanye bwubakiye ku mibereho y’ibihugu bidakora ku nyanja.

U Rwanda na Liechtenstein bifitanye umubano watangiye mu buryo bwemewe mu 2009, ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi bifitanye imikoranire yibanda ku bikorwa by’iterambere,gushyigikira gahunda zijyanye n’uburezi, no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa aje asimbura Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina waruhagarariye u Rwanda muri iki gihugu kuva muri 2020, ubwo yayoboraga Ambasade y’u Rwanda muri Switzerland na Geneva.

Ni intambwe ikomeye mu gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi, cyane ko mbere abifuzaga serivisi za Ambasade byasabaga kujya muri Switzerland.

Photos:

[fluentform id="3"]