sangiza abandi

Nyamasheke: Abaganga b’amatungo basabwe gutanga serivisi ziri mu nyungu z’aborozi

sangiza abandi

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Olivier Kamana, yasabye abaganga b’amatungo gushyira imbere gutanga serivisi zinoze kandi ziri mu nyungu z’aborozi, agaragaza ko guteza imbere ubworozi ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu.

Yabigarutseho kuwa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025, mu Karere ka Nyamasheke, ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu gahunda ya ‘Veterinary Sanitary Mandate’ (VSM), igamije kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo no gushyiraho imikoranire inoze hagati y’inzego zitandukanye.

Mu ijambo rye, Olivier Kamana yagaragaje ko ubworozi ari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda, ashimangira ko kubaka urwego rukomeye rw’ubuvuzi bw’amatungo bizafasha kongera umusaruro, kugabanya igihombo giterwa n’indwara zifata amatungo no kuzamura imibereho y’aborozi.

Ati “Iyo umworozi atera imbere, igihugu cyose gitera imbere. Ni yo mpamvu dusaba abaganga b’amatungo gushyira imbere gutanga serivisi zifite ireme, zegereye aborozi kandi zibafasha kurinda no kongera umusaruro uturuka ku matungo yabo.”

Iyi gahunda ya VSM, ishingiye kubufatanye hagati ya serivisi za Leta z’ubuzima bw’amatungo n’abaganga b’amatungo bikorera ku giti cyabo.

Iyi mikoranire igamije gufasha abavuzi b’amatungo bigenga kuzuza neza inshingano zabo, kwegereza serivisi rusange hafi y’aborozi, gukumira no kugenzura indwara z’amatungo, no gutanga inama zitezweho kongera umutekano n’umusaruro uturuka ku bworozi.

Uyu muhango wanaranzwe n’itangizwa rya sisitemu nshya y’ikoranabuhanga igiye gufasha abaganga b’amatungo kwiyandikisha no kubona impushya zo gukora umwuga wabo hifashishijwe ikoranabuhanga, rizwi nka ‘Agriculture Management Information System (AMIS)’.

Iyi sisitemu nshya y’ikoranabuhanga igiye gufasha abaganga b’amatungo kwiyandikisha no kubona impushya zo gukora umwuga wabo hifashishijwe ikoranabuhanga, badasabwe kujya mu biro bitandukanye, nk’uburyo bwo kubegereza serivisi aho bakorera.

Iyi sisiteme kandi izafasha inzego z’ubuyobozi gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko agenga umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo, gutanga amakuru yizewe kandi yihuse, no gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso bifatika.

Mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya VSM, abaganga b’amatungo bitabiriye uyu muhango bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze (veterinary kits), bizabafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi, guteza imbere ubuvuzi bw’amatungo no kongera ubushobozi bw’umwuga wabo mu gihugu hose.

Gahunda ya VSM hamwe na AMIS, zitezweho kongera umusaruro w’ubworozi, kugabanya igihombo giterwa n’indwara z’amatungo, gushyiraho imiyoborere myiza mu rwego rw’ubuvuzi bw’amatungo, gukangurira aborozi gukoresha serivisi zinoze no gushyira ku murongo igenamigambi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Photos:

[fluentform id="3"]