Mu nama Nkuru ya 17 y’umuryango FPR Inkotanyi, yabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, yashyizeho inzego ziwugize aho hongewemo Visi Perezida wa Kabiri n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije. Hashyizweho kandi Urwego rw’Inararibonye, aho Umunyamabanga Mukuru yabaye Amb. Bazivamo Christophe.
Ni mu gihe Gasana Karasanyi Stephen usanzwe ayobora akarere ka Nyagatare yagizwe uwungirije Amb. Bazivamo Christophe.
Visi Perezida wa Mbere wa FPR Inkotanyi yakomeje kuba Consolée Uwimana, wari usanzwe muri izo nshingano, Visi Perezida wa Kabiri aba Kayisire Marie Solange.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi na Madamu Jeannette Kagame.
Iyi nama iri kubera i Rusororo, ku Cyicaro gikuru cy’uyu muryango aho yahuje abanyamuryango barenga 2200, bari kuganira ku ngingo zireba iterambere ry’u Rwanda.
Mu nama Nkuru y’uyu muryango ubwo yabaga ku nshuro ya 16, yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR- Inkotanyi umaze ushinzwe.
Yibanze ku ngingo zitandukanye zireba igihugu n’Umugabane wa Afurika muri rusange.
Ku birebana na Afurika muri rusage, hagaragajwe ko iyo hagiye gufatwa ibyemezo ku rwego mpuzamahaga, Afurika ifatwa buri gihe nk’insina gufi cyangwa se nk’abantu bagomba gufatirwa ibyemezo, aho kugira ngo ubwabo babyifatire cyangwa babigiremo uruhare.
Muri iyi nama hagarutswe ku bikwiriye gukorwa kugira ngo iterambere ryifuzwa muri Afurika rigerweho, hagaragazwa ko abayobozi bakwiye kuba bumva neza ibikenewe kandi bakabigira ibyabo no gushyira mu bikorwa ibiba byemejwe.












