U Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’ibimasa 10 byo mu bwoko bwa Holstein-Friesian, bizwiho gutanga intanga zitanga icyororo hagamijwe kubona inka zitanga umukamo mwinshi.
Ibi bimasa byagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama, binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubworozi bw’Inka zitanga Umukamo, icyiciro cya kabiri (RDDP2).
Uyu mushinga wa RDDP2 uzamara imyaka itandatu, ushorwemo arenga miliyoni 125$ mu gufasha aborozi mu kongera umusaruro.
Uyu mushinga uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ugamije kongera umusaruro w’amata no kuzamura imibereho y’aborozi mu gihugu.
Izi nka zo mu bwoko bugezweho zaturutse mu gihugu cy’u Budage, zikaba zifite ubushobozi bwo gutanga intanga zituma havuka inka zishobora gutanga umukamo urenze litiro 10,000 z’amata mu gihe cy’umukamo nyuma yo kubyara.
Binyuze muri ubu bufatanye, biteganyijwe ko muri Mata 2026 hazakirwa ibindi bimasa 20 biziyongera ku byamaze kuhagera.
Ibyo bimasa bizaba biri mu moko atandukanye arimo Holstein-Friesian, Jersey na Brown Swiss, ndetse n’amoko agenewe gutanga umusaruro w’inyama arimo Angus na Charolais.
Ibi bimasa bizororerwa mu Karere ka Huye, ahahoze hitwa Izari Songa, ahari n’ishami rya RAB rishinzwe ubworozi.
Aha ni ho hazajya hakorerwa ibikorwa byo gutera intanga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, gushyira mu bikorwa ubworozi bugezweho, ndetse hakazajya hanahugurirwa aborozi n’abatekinisiye. Ni naho kandi hazakorerwa ubushakashatsi bugamije guteza imbere udushya mu rwego rw’ubworozi.
Iyi gahunda ishyigikira intego za Guverinoma y’u Rwanda zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu gihe cy’imyaka itanu, ya PSTA 5, ndetse ikanahuzwa na Gahunda y’Igihugu y’Iterambere Rirambye (NST2).
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’amata mu gihugu uzagera ku toni zirenga miliyoni 1.3 bitarenze 2028/2029.
Ibi bizagira uruhare rukomeye mu kongera umutekano w’ibiribwa no guteza imbere imirire myiza, ndetse no guteza imbere imibereho y’aborozi binyuze mu kongera umusaruro no kuzamura amafaranga binjiza.








