Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye mu biro Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Heather Thorpe, baganiriye ku kwagura ubufatanye busanzwe buri hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, hagamijwe iterambere ry’abaturage.
Amb. Alison Heather Thorpe ugiye kumara amezi hafi atanu kuri izi nshingano, yabwiye RBA ko ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro mu mikoranire y’ibi bihugu, ndetse bizafasha kugera kuri gahunda ya NST2 y’imyaka itanu u Rwanda rwihaye.
Ati “ Twaganiriye ku by’ingenzi bizakorwa muri gahunda ya NST2 n’uburyo igihugu cy’u Bwongereza cyashyigikira u Rwanda muri iyo gahunda by’umwihariko mu birebana n’uburezi, gahunda zo kurengera abanyantege nke, amavugurura mu nzego za Leta, urwego rw’ubuhinzi,umuco n’uburyo hakomeza gutezwa imbere ibirebana n’ubukungu.”
Amb. Thorpe yagaragaje ko hari gahunda igihugu cye gifitiye u Rwanda yo kwita ku bana b’abakobwa biga mu mashuri abanza, biganjemo abafite ubumuga, harebwa ibyo bakenera kugirango bige neza badata ishuri.
Yagaragaje ko uretse kuguma mw’ishuri, aba bana banakenera ibikorwa remezo bibafasha, abarimu bahagije n’ibindi byabafasha kwiga neza.
Amb. Thorpe ahamya ko ibihugu byombi bishyize imbere iterambere ry’ubukungu, ndetse kugirango rigerweho bisaba kugira urwego rw’uburezi ruhamye, ndetse n’ubucuruzi, ubukungu n’ishoramari.

