sangiza abandi

U Rwanda rwageze ku ntego ya UNAIDS yo kurwanya virusi itera SIDA mbere y’igihe rwihaye

sangiza abandi

U Rwanda rwageze ku ntego yo kurwanya virusi itera SIDA yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), mbere y’uko 2025 bari bihaye igera.

UNAIDS yasabye ibihugu bigize Isi kuba byaciye burundu virusi itera SIDA mu 2030, ariko by’umwihariko iyi virusi ikaba yaramaze kurandurwa ku kigero cya 95% mu 2025.

Iyi ntego yiswe 95-95-95, ivuga ko ibihugu bigomba kugera mu 2025, abafite ubwandu bagera kuri 95% babizi ko babufite, 95% babizi bari ku miti igabanya ubukana, mu gihe 95% bagomba kuba batakigaragaza iyo virusi mu maraso biturutse ku gufata imiti neza.

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo u Rwanda n’Isi yose byizihize umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, uba tariki ya 1 Ukuboza, ufite insanganyamatsiko igira iti” Kurandura SIDA, ni Inshingano yanjye”.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, cyaboneyeho gutangaza ko u Rwanda rwageze ku ntego yo kurwanya SIDA yashyizweho na UNAIDS, mbere y’uko umwaka wa 2025 bari barihaye ugera.

Ibyo u Rwanda rwagezeho muri iyi gahunda yo kurwanya SIDA, harimo kuba 80% y’abana bafite munsi y’imyaka 15 babana na virusi itera SIDA baragezweho n’imiti igabanya ubukana.

Ndetse kugeza ubu ubwandu bwa virusi itera SIDA umubyeyi yanduza umwana amubyara bwagabanutse kuri 99%, mu gihe ubwandu bw’abana bari munsi y’imyaka 14 bugeze 0.5%, ndetse gupima iyi virusi mu gihugu hose ni ubuntu.

Ubushakashatsi buherutse bwakozwe na RPHIA (Rwanda Population-based HIV Impact Assessment: RPHIA) mu 2018/2019, bugaragaza ko abandura virusi itera SIDA mu Rwanda buri mwaka bangana na 5400 bari ku gipimo cya 0.08%.

RBC yatangaje ko kugeza ubu, abaturage barenga ibihumbi 219 bafata imiti ya Virusi itera SIDA, mu banduye iyo virusi bagera kuri 3% by’Abaturarwanda bose mu Gihugu.

Custom comment form

Amakuru Aheruka