sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe hanze byinjirije u Rwanda miliyoni 13$ mu minsi itanu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga hagati y’itariki 2-6 Gashyantare 2026, byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 13 z’amadorari, ubwo ni ukuvuga akabakaba miliyari 19 Frw.

Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze biri mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi muri iyi minsi, ndetse muri ibyo birangajwe imbere n’ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku matungo n’ibindi.

Imibare yatangajwe na NAEB yerekanye ko u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ingana na toni 650 aho yinjije angana na miliyoni 3,9$, mu gihe icyayi cyoherejwe kingana na toni 958 zinjije miliyoni 2,8$ naho imboga zoherejwe zingana na toni 363 zinjije arenga ibihumbi 390.539$.

Ibihugu byiganjemo ibyo ku Mugane w’Uburayi ni byo byoherejwemo imboga nyinshi birimo u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Budage, u Bufaransa, gusa ariko hari n’ibindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa muri ayo matariki.

Ku bijyanye n’indabo u Rwanda rwohereje izirenga toni 59 aho zinjije agera kuri 614.925$. Iyi mibare igaragaza ko inyinshi zoherejwe mu bihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza n’Ubuholandi.

Ku ruhande rw’imbuto, u Rwanda rwohereje hanze toni 267 aho zinjije agera kuri 311.860$, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ubwami bw’u Bwongereza na Espagne nibyo biza imbere y’ibindi mu koherezwamo imbuto nyinshi.

Ni mu gihe kandi ibikomoka ku matungo, hoherejwe toni 364 aho byinjije agera kuri 676.440$ aho muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibihugu byo muri Afurika ariho hoherejwe byinshi.

Ibindi bicuruzwa bitandukanye hoherejwe toni 6.732, byinjirije u Rwanda angana na miliyoni 4,2$. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Afurika ndetse n’ubundi bucuruzi bwambukiranya imipaka niho horejwe byinshi.

Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze byinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 19 Rwf

Photos:

[fluentform id="3"]