sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali mu mikino yo guhashya iterabwoba yaberaga UAE

sangiza abandi

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, RNP SWAT Team I, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu yitwaye neza yegukana umudali w’Umuringa ku munsi wa nyuma w’arushanwa yo guhashya iterabwoba yahuje abapolisi n’abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye, azwi nka ‘UAE SWAT Challenge 2026’.

Muri aya marushanwa u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atatu. 

Iri rushanwa riba hagamijwe kwerekana ubuhanga bw’abahatana mu birebana no guhashya ibikorwa by’iterabwoba aho kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’amakipe 109 aturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Abitabiriye barushanwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, hagasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi uko bakorera hamwe, kurira ibikuta no kunyura mu nzira z’inzitane.

Umukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa 11 Gashyantare 2026, aho ingabo zaturutse mu bihugu 48 zanyuraga mu nzira z’inzitane, aho abakinnyi batanu bakoranaga mu kunyura ahantu 19 hubatse mu buryo bugoye kandi bakabikora bihuse.

Polisi yo muri Kazakhstan niyo yegukanaye umudali wa Zahabu aho ikipe ya ‘Kazakhstan C’ yabaye iya mbere n’amanota 536, mu gihe ‘Kazakhstan A’ yabonye amanota 515 ihabwa umudali wa Feza, China Police Team C yo mu Bushinwa yo yahawe umudali w’Umuringa n’amanota 493.

Ikipe ya mbere yari ihagarariye u Rwanda ni RNP SWAT Team I aho yakoresheje iminota itatu, amasegonda 40 n’ibyijana 90, iba iya gatatu muri rusange yegukana umudali w’Umuringa.

Iya kabiri ni RNP SWAT Team II yabaye iya 14 aho yakoresheje iminota ine n’amasegonda 19, na ho Rwanda Defence Force SOF Team yabaye iya 15 ikoresheje iminota ine n’amasegonda 20.

Muri rusange aya marushanwa yarangiye ikipe ya Polisi y’u Rwanda ‘RNP SWAT Team I’ iri ku mwanya wa gatandatu ifite amanota 484. 

Ni mu gihe ku rundi ruhande ikipe ya ‘RNP SWAT Team II’ yabaye iya 29 n’amanota 386, mu gihe Rwanda Defence Force SOF Team yaje ku mwanya wa 37 n’amanota 361.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali mu mikino yo guhashya iterabwoba yaberaga i Dubai

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]