sangiza abandi

U Rwanda na Misiri byasinye amasezerano y’imikoranire mu rwego rw’umutekano

sangiza abandi

U Rwanda n’igihugu cya Misiri byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, hagati ya Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa Misiri, Gen. Mahmoud Tawfik.

Minisitiri Biruta yashimye uburyo imikoranire hagati y’ibihugu byombi imaze gushinga imizi, avuga ko Abanyarwanda barenga 300 bamaze guhabwa amahugurwa mu Ishuri rya Polisi rya Misiri kuva mu 1999, bigaragaza ubufatanye bukomeye mu guhana ubumenyi no guteza imbere umutekano.

Itsinda ry’intumwa za Guverinoma y’u Rwanda riyobowe na Minisitiri Vicent Biruta riri mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cya Misiri, rwatangiye ku wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026.

Ku munsi wa Mbere basuye inzego zitandukanye z’umutekano basobanurirwa uburyo zishyira mu bikorwa amategeko, harimo izishinzwe umutekano rusange w’abaturage ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurinda Abayobozi bakuru.

U Rwanda na Misiri bifitanye imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano, binyuze mu masezerano y’ubufatanye avuguruye arimo guhanahana ubumenyi, no kwigisha abofisiye.

Mu rwego rwo gushyigikira iyi mikoranire, abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubufatanye muri Kamena na Ukuboza 2025, agamije kongera imbaraga urwego rw’umutekano n’itumanaho hagati y’ingabo zombi.

Mu mwaka ushize, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (Gen Mubarakh Muganga) na mugenzi we wo mu Misiri (Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, ashimangira iterambere ry’ingabo z’ibihugu byombi.

Misiri kandi ifasha u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’abasirikare bakuru, aho abofisiye b’u Rwanda bagiye bahabwa amasomo mu ishuri rya Gisirikare rya Nser Higher Military Academy.

Aya masezerano mashya hagati ya Polisi z’u Rwanda na Misiri azafasha kunoza imikoranire, kurwanya ibyaha, no guhanahana amakuru y’umutekano ku buryo bwihuse kandi bufite ireme, bityo bikazafasha mu kurengera umutekano w’abaturage n’inyungu z’ibihugu byombi.

Photos:

[fluentform id="3"]