sangiza abandi

Senateri Steve Daines yasuye Trinity Metals itunganya amabuye y’agaciro ya Wolfram

sangiza abandi

Senateri Steve Daines wa Leta ya Montana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasuye ibirombe by’uruganda Nyarwanda rwa Trinity Metals, bicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.

Uyu mu senateri n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda, aho ku munsi w’ejo ku wa Kane, bakiriwe ndetse bakagirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatanu, uyu musenateri n’intumwa ayoboye berekeje i Nyakabingo mu Karere ka Rulindo, gusura uruganda rwa Trinity Metals, rucukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.

Uru ruganda rwabagaragarije ibikorwa bakora n’umuhate bafite mu gutunganya amabuye y’agaciro yujuje ubuziranenge binyuze mu bucukuzi burengera ibidukikije.

Uruganda rucukura ndetse rukanatunganya amabuye y’agaciro rwa Trinity Metals rusanzwe rufite amasezerano y’imikoranire na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu kubagemurira ifu ya Wolfram itunganyije neza.

Niyo sosiyeti ya mbere y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere k’Ibiyaga Bigari yari itangiye kohereza ku isoko rya Amerika, ifu ya Wolfram.

Aya masezerano hagati ya Trinity Metals n’uruganda rwa GTP ruherereye muri Pennsylvania, yasinywe ku wa 28 Kanama 2025, ndetse akimara gusinywa hahise hoherezwa Wolfram ya mbere.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe mine, peteroli na gaz (RMB) cyatangaje ko ibi birombe bya Nyakabingo aribyo bicukurwamo Wolfram nyinshi muri Afurika, aho hashobora gucukurwa toni 1000 ku mwaka, ndetse bafite intego yo kongera umusaruro ukikuba kabiri mu myaka ine.

Mu nama y’Umushyikirano ya 20, Umuyobozi wa RMB, Alice Uwase yavuze ko 31% ya Wolfram icukurwa, ikoreshwa ku Isi hose, iba yaturutse mu Rwanda, bikarushyira ku mwanya wa mbere muri Afurika mu gutanga Wolfram nyinshi no ku mwanya wa kane ku Isi yose.

Iyi sosiyeti ya Trinity Metals yashinzwe mu 2022 ubwo hahuzwaga sosiyete ya Nyakabingo Tungsten Minee, Rutongo Tin Mine na Musha Tin and Tantalum Mine.

Photos:

[fluentform id="3"]