sangiza abandi

Hakim Sahabo na Samuel Gueulete bagarutse, Olivier Kwizera ahamagarwa umutoza afite akangononwa

sangiza abandi

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, nibwo ku Kicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku kwerekana umutoza mushya w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ,Amavubi, ndetse no gutangaza ku mugaragaro urutonde rw’abakinnyi u Rwanda ruzifashisha mu mikino ya gicuti ya ,FIFA Series, itegerejwe kubera i Kigali mu minsi iri imbere.

Mu bakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine, hagaragayemo impinduka aho abarimo Samuel Gueulete ndetse na Hakim Sahabo bataherukaga guhamagarwa bongeye kugirirwa icyizere, ni mu gihe Olivier Kwizera umuzamu wa Rayon Sports byari byitezwe ko yakongera kugaruka mu Mavubi, ku rutonde rw’abakinnyi bahamagawe atigeze agaragaraho ariko binyuze ku busabe bwa Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice , yasabye umutoza ko yamwongeramo akamuha amahirwe akazareba imikinire ye maze akabona gufata umwanzuro wo kuba yamugumana mu mwiherero w’abakinnyi.

Mu bandi bakinnyi bataherukaga mu Mavubi bongeye guhamagarwa harimo kandi Byiringiro Lague, rutahizamu w’ikipe ya Police FC wagiye agaragaza ko yazamuye urwego rw’imikinire ariko akarenzwa ingohe mu bihe byatambutse.

Dore urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, yitegura imikino ya gicuti y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA Series 2026, izakinwa tariki ya 26-31 Werurwe 2026.

Abanyezamu: Ntwari Fiacre [Kaizer Chiefs FC], Bigirimana Hugo [La Chaux-de-Fonds], Niyongira Patience [Police FC] na Hakizimana Adolphe [APR FC].

Ba myugariro: Mutsinzi Ange [Zira FC], Manzi Thierry [Al Ahly Tripoli], Kavita Phanuel Mabaya [Birmingham Legion], Nshimiyimana Yunus [APR FC], Imanishimwe Emmanuel [AEL LIMASSOL], Niyomugabo Claude [APR FC], Byiringiro Jean Gilbert [APR FC] na Uwumukiza Obed [Rayon Sports].

Abakina hagati: Mugisha Bonheur [Al Masry], Bizimana Djihad [CS Constantine], Samuel Gueulette RAAL La Louviere], Muhire Kevin [Jamus FC], Kalisa Sven [FC Etzella Ettelbruck], Ruboneka Jean Bosco [APR FC], Sahabo Hakim [AEK Athens FC] na Uwineza Rene [Kiyovu Sports].

Ba rutahizamu: Mickels Joy Slayd [FK KARVAN], Ndayishimiye Karl Matteo [KVC WILRIJK], Nshuti Innocent [AL WAFAQ AJDABIA], Mickels Joy Lance [SABA BAKU], Biramahire Abeddy [ASSABAH FC], Byiringiro Lague [Police FC], Kwizera Jojea [RHODE ISLAND], Mickels Leroy Jacques [Zira FC], Kury Johan Marvin [AC BELLINZONA], Niyo David [NK VERES RIVNE FC] na Mugisha Gilbert [APR FC]

Sahabo na Gueulete bagarutse mu Mavubi

Kwizera Olivier na Byiringiro Lague bongeye guhamagarwa

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka